Nyuma yo kwerekeza muri Real Madrid, Kylian Mbappé akomeje kwakirwa nk’umwe mu bakinnyi bazatanga umusaruro ukomeye muri iyi kipe ifite amateka akomeye ku Isi. Ku bw’ibi, Cristiano Ronaldo, wahoze ari igihangange muri Real Madrid, yamugiriye inama z’ingenzi zizafasha uyu mukinnyi w’Ubufaransa kwitwara neza no kwinjira mu bihe bye byiza.
Mu kiganiro gica kuri El Chiringuito kuri uyu wa mbere, Ronaldo yashimangiye ko Mbappé afite impano idasanzwe ariko ko agomba kugira ibyo ahindura mu buryo bwe bwo gukina kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.
Cristiano Ronaldo yavuze ko abafana ba Real Madrid bagomba kwakira neza Mbappé, bakamushyigikira kuko azabitura ibyishimo byinshi. Yagize ati: “Mwitondere Kylian Mbappé, kuko azabitura ibyishimo byinshi.”
Mbappé yinjiye muri Real Madrid avuye muri Paris Saint-Germain aho yari kapiteni w’ikipe y’u Bufaransa akaba afite igitutu cyo kwitwara neza mu ikipe izwiho kugira abafana badasaba ibiciriritse.
Ronaldo yasabye Mbappé guhindura uburyo bwe bwo gukina, akirinda kuba rutahizamu usanzwe, ahubwo akamenya gukoresha umuvuduko we mu buryo bwiza nk’uko nawe yabikoze.
Yagize ati: “Si uko atazi gukina, ariko ntabwo ari umwanya we w’umwimerere. Niba ari njye, nakina nk’uko nari meze mbere, nkamenya uko nkoresha imbaraga zanjye neza.”
Mbappé wari uzwiho gukina nk’ugerageza gukina ku mpande, agomba kwiga uburyo bwo gukina nk’umukinnyi uhuza umuvuduko, ubuhanga, no gutsinda ibitego ku rugero rwo hejuru.
Cristiano Ronaldo yibukije Mbappé ko kugira ngo atsinde muri Real Madrid, agomba kwiga ku bakinnyi bakomeye bamubanjirije barimo Raúl González, Ronaldo Nazário, Karim Benzema, ndetse na we ubwe.
Mbappé agomba kumenya ko gutsinda ibitego mu buryo buhamye bisaba ubushishozi, gukoresha amahirwe neza, no kwihanganira igitutu cy’abafana ba Real Madrid.


