Umunyamakurukazi n’umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Wema Sepetu yatangaje ko yamaze kwemera ko atazagira umwana we bwite nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’imbogamizi z’uburumbuke.
Mu kiganiro yagiranye na Sam Misago TV, Wema w’imyaka 35 yavuze ko yaciye mu bihe bigoye mu rugendo rwo gushaka kwibaruka, ariko ko yaje kwakira uko ibintu bimeze, abifata nk’igice cy’umugambi w’Imana ku buzima bwe.
Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje ko imyaka ishize agerageza kubyara byatumye agera aho atakaza icyizere ndetse n’irari ryo kugira umwana rikagenda rigabanuka.
Yagize ati:“Sinahawe umugisha wo kugira umwana, kandi ubu ndi mu myaka 35. Siniteze kuzatwara inda. Urugendo rwo gushaka umwana, ndetse n’irari ryo kumugira, rwageze aho ndureka.”
Nubwo yemeza ko yamaze kwakira uko ibintu bimeze, Wema ntahisha ko hari igihe bimubabaza. Yavuze ko akunda abana cyane kandi yifuzaga kugira uwe bwite ariko akaba yemeye ko ari umugambi w’Imana.
Ati: “Nagerageje igihe kirekire, ariko Imana yafashe icyemezo ko ntabikwiye. Ntushobora kurwanya ibyo Imana ishaka. Mu buzima nta kintu kiba impanuka. Ntawe uzi impamvu Imana itampaye umwana wanjye bwite,”
Wema yavuze ko kutagira umwana atari ikibazo ku mugabo ushaka kumurongora, kuko agomba kumwakira uko ari. “Umugabo wanjye agomba kumva ko uyu mugore afite ikibazo. Ntushobora gukunda umuntu ngo wange ibitagenda neza kuri we. Ndamutse mbonye umugabo, agomba kunyemera uko ndi.”
Uyu mukinnyi wa filime wakunzwe cyane muri Tanzania, yamenyekanye cyane no mu rukundo n’abarimo Diamond Platnumz na nyakwigendera Steven Kanumba.
Yigeze gukundana na Diamond Platnumz mu myaka yashize, ariko urukundo rwabo ruza kurangira mu 2014 ubwo Diamond yahitagamo Zari Hassan. Wema yavuze ko byamugoye cyane kwemera ibyo byabaye, ariko nyuma yaho yaje kubona undi mukunzi witwa Whozu, ndetse akemeza ko ari we yahitamo kurusha abandi bose.
Nubwo urugendo rwe rwo kuba umubyeyi rutagenze nk’uko yabishakaga, Wema avuga ko yakiriye uko ibintu bimeze kandi akomeza kwizera ko hari icyiza kiri imbere.


