Uwahoze ari Umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubu akaba yigisha kuri kaminuza muri Amerika, Dr Sebarenzi Joseph yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, ibi bihuga biramutse bikozanyijeho intambara yabyo yaba ari mbi cyane.
Uyu musesenguzi wa politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari agaragaje ko intambara hagati y’ibi bihugu yaba itoroshye nyuma y’ibaruwa u Burundi bwandikiye amahanga arimo na Loni ijyanye n’u Rwanda, igamije kuyereka ko hari ikibazo mu karere.
Dr Sebarenzi yavuze ko inagamije kuvuga ko “amahanga akwiriye guhagurukira kiriya kibazo mbere yuko gifata indi ntera mbi ishobora guhungabanya umutekano, utari umutekano gusa w’u Burundi cyangwa u Rwanda, ahubwo ari umutekano w’akarere kose”.
Muri iyo baruwa yo ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize, leta y’u Burundi ivuga ko izafata ingamba zikwiye kubera ko idashobora kwihanganira ibitero byisubiramo n’ubushotoranyi bukorwa n’u Rwanda.
Ibyo birimo n’igitero u Burundi buvuga ko u Rwanda rwagabye muri komine ya Mabayi mu ntara ya Cibitoke mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 kigahitana bamwe mu basirikare babwo.
U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa ruvuga ko ari ibinyoma ndetse ko ibivugwa n’u Burundi bigamije kuyobya amahanga ku kibazo nyamukuru cyo gufasha imitwe irurwanya irimo na FLN, nubwo mu gihe gishize u Burundi bwahakanye iby’ubwo bufasha.
U Rwanda rwongeyeho ko nta mpungenge rutewe n’iyo mpuruza y’u Burundi kuko atari ubwa mbere bwandika ibaruwa nk’iyo, kandi ko iteka biba bigamije “kurangaza”.
Uyu musesenguzi avuga ko icyakemura ibibazo ari uko ibyo bihugu byakwemera ko hakorwa iperereza ryigenga.
Ati “Burya iyo abantu bavuga ngo abaturanyi baradutera ingorane, hari igihe kenshi atari ukuyobya nk’uko Abanyarwanda babivuga, ahubwo ni ukuvuga [ko] hari ikibazo.
Icyo kibazo rero iyo kidakemuwe, gishobora kugusha ku ntambara noneho hagati y’ibyo bihugu byombi”.
Muri iki kiganiro yagiranye na BBC, Dr Sebarenzi yakomeje agira ati”Intambara hagati y’u Burundi [n’u Rwanda] yaba ari intambara mbi cyane kuko ni intambara hagati y’abavandimwe, ni intambara hagati y’abaturanyi Kandi burya ngo intambara umenya ukuntu uyitangira ntumenya uko uyirangiza”.
Yongeyeho ati: “Intambara ni mbi cyane ku buryo Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame bari bakwiriye kugerageza kuva muri za ‘sentiments’ [amarangamutima] zabo bakareba uburyo bicarana bagakemura ikibazo mu bwumvikane”.
“Naho intambara ibaye nta wakwizera ukuntu izarangira, ishobora kurangira ihitanye umwe muri bo cyangwa ihitanye bombi”.
Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu zakuruwe na manda ya Gatatu ya Perezida Nkurunziza, nibwo iki gihugu cyatangiye gishinja u Rwanda kuba inyuma ibyo bikorwa byo kugihungabanyiriza umutekano.
Nyuma y’igerageza rya kudeta ryabaye muri uwo mwaka, u Burundi bwongeye gutangaza ko abari bayiri inyuma bacumbikiwe n’u Rwanda bukanongeraho ko rutoza impunzi z’abarundi zaruhungiyemo zigasubira inyuma zikajyayo[mu Burundi] kugabayo ibitero.
U Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko nta nyungu rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturage, mu gihe ariko na rwo rushinja iki gihugu gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba irurwanya irimo FDLR na FLN, ibintu n’u Burundi buhakana.



2 Responses
Intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda yaba ari mbi cyane-Dr Sebarenzi
Imana nidufashe ihoshe aho intambara yurwanda nuburundi yaturuka hose
Intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda yaba ari mbi cyane-Dr Sebarenzi
Imana nidufashe ihoshe aho intambara yurwanda nuburundi yaturuka hose