Abakora amasuku ku biro by’Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko bugarijwe n’ubukene baterwa no kudahemberwa igihe, ubu bakaba bamaze amezi atatu batarahabwa umushahara.
Aba bakozi ni aba E.K.G Ltd ishinzwe gukora amasuku ku biro by’aka karere, kuba badahemberwa igihe ngo byabateye ubukene ku buryo n’inzara ibamereye nabi n’imiryango yabo kandi byitwa ko bafite akazi.
Uyu ati “Baratubwira ngo bazaduhemba muri iyi minsi, Ni amezi abiri n’ukwa gatatu tukugeze hagati”. Mugenzi we arakomeza ati “Imbogamizi mfite ni iz’ubukene, kubera ko ababyeyi bazi ko twagiye gukora, ariko ntabwo bajya baduhembera igihe. Ingaruka ni uko haba harimo abantu bakodesha batari kuyabona(ngo bishyure ubukode).”
Aba baturage baganiriye na Radiotv Flash, basaba ko bazajya bahembwa nyuma y’ukwezi kumwe bidasabwe gutegereza, kugira ngo babashe gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Turasaba ko bajya baduhembera ku gihe, nk’ukwezi kumwe kukuzura bakaduhemba… n’abayobozi b’akarere barabizi ariko si bose.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko atari bwo bwakabaye bubazwa iki kibazo, kuko hari rwiyemezamirimo watsindiye iri soko ryo gukoresha aba bakozi bashinzwe gukora isuku.
Nsegiyumva Jean Damascene, ni umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, yagize ati “Ntabwo icyo ari ikibazo mu by’ukuri cyakabaye kibazwa twe; ni abaturage bacu nibyo turacyumvise turabakorera ubuvugizi kugira ngo ubakoresha abishyure…kuko ntabwo bakorera akarere, bakorera ikompani yahawe akazi n’akarere, kandi akarere gahemba. Dushobora kubakurikiranira nk’abatanze ikibazo, kandi dushinzwe gukemura ikibazo. Ntabwo twari tubizi.”
Buri mukozi ahembwa umushahara w’ibihumbi 20 buri kwezi; n’ubwo bawita muke ngo bayaboneye ku gihe yabagirira akamaro.
Ushinzwe aba bakozi ba EKG Ltd bakora kuri aka Karere, aganira na Bwiza.com yavuze ko hahembwe muri iyi weekend [ni nyuma yo kuganira n’umunyamakuru], ariko ko na we atazi impamvu aba bakozi batinda guhembwa, ati “Ibyo byabazwa boss”.


