GfkAUgBXIAAdZT8

Intambara ya M23 na RDC ntizabuza Tour du Rwanda 2025 kuba

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 5 Gashyantare 2025, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda 2025 rizaba uko biteganyijwe, nta mpinduka ku ngengabihe, kandi rikazaba mu mutekano usesuye. 

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, FERWACY yasobanuye ko nubwo muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera imirwano ihuza Leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ibi nta ngaruka bifite ku buzima bw’abaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda. Ubuyobozi bwemeje ko hari igihe kimwe gusa imirwano yagize ingaruka ku bice bimwe byegereye umupaka, ariko ingamba zashyizweho kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

Bityo, ubuzima mu Karere ka Rubavu no mu gihugu cyose bukomeje nk’ibisanzwe, kandi abakinnyi, amakipe ndetse n’abafana ba Tour du Rwanda bashobora kwitegura iri siganwa nta mpungenge z’umutekano.

Tour du Rwanda 2025 izatangira ku wa 23 Gashyantare ikazarangira ku wa 2 Werurwe 2025. Iyi nshuro izaba ari iya 17 y’iri siganwa rikomeye mu mukino w’amagare muri Afurika.

Iri siganwa rizazenguruka intara enye z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali, rikamara iminsi umunani. Umunota w’amateka uzabera ku cyiciro cya nyuma, aho abasiganwa bazakoresha umuhanda uzakoreshwa mu 2025 UCI Road World Championships, isiganwa ryo ku rwego rw’isi rizabera mu Rwanda.

Ibyitezwe muri Tour du Rwanda 2025

  • Amakipe 16 azahatanira iri siganwa rikomeye
  • Abakinnyi 80 bazaba bahatana ku magare
  • Intera ya 817 km izasiganwa mu minsi umunani

FERWACY yemeje ko ibiteganyijwe byose bizakomeza uko byari biteganyijwe, kandi ko abazitabira iri siganwa bazabona ibihe byiza by’umutekano n’ibyishimo mu Rwanda.

GfkAUgBXIAAdZT8 GjFm5ZBWMAAY 4R

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *