Kuri uyu wa Gatatu ushize, nyuma y’iminsi mike Perezida Donald Trump akangishije guhagarika inkunga igenerwa igihugu cya Afurika y’Epfo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ntazitabira inama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G20) izabera muri Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo izakira inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu itsinda rya G20 kuva ku itariki ya 20-21 Gashyantare i Johannesburg. Afurika y’Epfo kandi niyo iyoboye G20 kuva mu Kuboza 2024 kuzageza mu Gushyingo 2025.
Kuki ari ingenzi?
Ku Cyumweru, Trump yavuze, nta bimenyetso atanze, ko “Afurika y’Epfo irimo kwambura ubutaka abaturage” kandi ko “abantu bamwe” bafatwa “nabi cyane”. Yavuze ko azagabanya inkunga Amerika iha iki gihugu kugeza iki kibazo gikorewe iperereza.
Perezida Cyril Ramaphosa we yashyigikiye politiki y’ubutaka muri Afurika y’Epfo nyuma y’iterabwoba rya Trump, avuga ko guverinoma itigeze ifatira ubutaka na bumwe kandi ko politiki yari igamije guharanira ko abaturage babona ubutaka mu buryo bungana.
Ibibazo by’ingenzi
Rubio yagize ati: “Afurika y’Epfo ikora ibintu bibi cyane. Kwambura umutungo bwite. Gukoresha G20 mu guteza imbere ubufatanye, uburinganire, ndetse no kuramba. Mu yandi magambo: DEI n’imihindagurikire y’ikirere”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo yasubije ko “nta kwamburwa ubutaka / umutungo bwite bidakurikije amategeko byabaye.
Trump yinubiye politiki y’ubutaka muri Afurika y’Epfo. Umuherwe ukomoka muri Afurika y’Epfo, Elon Musk, wegereye Trump, na we yashinje Afurika y’Epfo, nta bimenyetso bifatika, kuba ifite “amategeko agenga uburenganzira bw’ivangura ku mugaragaro”, yerekana ko abazungu ari bo bisiwe.
Ikibazo cyo gutunga ubutaka kirakomeye cyane muri muri Afurika y’Epfo kubera umurage w’ibihe bya gikoloni n’ivangura rya apartheid aho Abirabura bambuwe amasambu yabo bakamburwa uburenganzira ku mutungo.
Abafite uruhu rwera baracyafite bitatu bya kane byubutaka buhingwaho muri Afurika y’Epfo bitandukanye n’ubungana na 4% bufitwe n’abirabura, bangana na 80% byabaturage ugereranije na 8% by’Abazungu, nkuko byagaragajwe n’ubugenzuzi bw’ubutaka bwa 2017.
Ahanini mu rwego rwo gukemura ubwo busumbane, Ramaphosa yashyize umukono ku itegeko mu kwezi gushize ryemerera leta gufata ubutaka “ku nyungu rusange”, ibintu ubuyobozi bwa Trump buvuga ko bidasobanutse.


