N’ubwo byari byatangajwe bwa mbere n’Umuyobozi w’Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) ko izacyurwa ku wa Gatatu, bigaragara ko imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo biciwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) iza gucyurwa mu rugo kuri uyu wa Gatanu.
Urubuga defenceWeb dukesha iyi nkuru, rwamenye ko imibiri y’abasirikare bishwe mu gihe inyeshyamba za M23 yateraga imbere muri Sake na Goma mu mpera za Mutarama, yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye, uzayobora inzira yo gucyurwa.
Umuyobozi wa SANDF, General Rudzani Maphwanya, yabanje kuvuga ko imirambo izacyurwa ku wa Gatatu ariko ngo bigaragara ko byatinze kubera ingorane zo kwinjira muri Goma, iyobowe na M23.
Mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa Kane, SANDF yagize iti: “inzira zose z’ubuyobozi zararangiye zishyikirizwa Umuryango w’abibumbye. Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kuvana abapfuye mu karere k’imirwano yaratinze.”
“Ni ngombwa ko abasirikare bacu b’intwari bagomba gutaha Kandi bagashyingurwa mu cyubahiro. Ibi ni ngombwa kugira ngo imiryango ihabwe amahirwe yo kubaririra, ”ibi bikaba byavuzwe na Dakota Legoete, Perezida wa komite ishinzwe umutekano ndetse n’abahoze mu gisirikare.
Komite yagaragaje ko hakenewe iperereza ryihutirwa kugira ngo harebwe icyateye urupfu rw’abasirikare benshi.


