4d756356d30a1e85

Diamond Platnumz yitabiriye ubukwe bwa Juma Jux ari kumwe na Zuchu bagiye kurushinga

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyatanzaniya Juma Jux n’umukunzi we w’Umunyanijeriya, Priscilla Ajoke Ojo basezeranye mu bukwe bw’akataraboneka bwabereye i Dar es Salaam ku wa 7 Gashyantare 2025.

Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Gatanu mu idini rya Islam nk’uko amafoto abigaragaza.

Priscilla yaserutse mu ikanzu nziza ya y’ibara rya zahabu n’igitambaro gikoze mu buryo bw’icyubahiro, naho Jux yambaye kanzu y’umweru n’inkoni nziza mu ntoki, agaragara nk’umwami mu birori.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare bikomeye muri muzika ya Tanzaniya barimo Diamond Platnumz, wari kumwe n’umukunzi we Zuchu, ndetse na Ommy Dimpoz na Marioo.

Diamond yagaragaye acinya akadiho mu ndirimbo za Taarab, ibintu byatangaje benshi, bamwe bavuga ko yishimye kurusha n’umukwe ubwe!

Iyi mihango ikomeye ije mu gihe Diamond nawe aherutse gutangaza ko azakora ubukwe na Zuchu mbere y’uko Gashyantare irangira. 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *