Urukiko Rwibanze rwa Kicukiro rwasoje urubanza hagati y’umuraperi Dany Nanone na Busandi Moreen, rufata umwanzuro ku birego byari byatanzwe.
Dany Nanone yari yareze Moreen amushinja kumusebya mu ruhame no kumutera iwe mu mwaka wa 2024.
Nyuma yo gusuzuma ikirego, urukiko rwasanze nta shingiro gifite, rutegeka ko Busandi Moreen adahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwemeje ko ingwate y’amagarama ibaye umutungo wa Leta, bisobanuye ko nta yindi nkurikizi Busandi Moreen agira kuri uru rubanza.
Uyu mwanzuro ushyira iherezo ku mpaka zari zimaze iminsi hagati y’impande zombi, kandi ushobora gutanga isomo ku birego bijyanye no gusebanya mu ruhame.
Uru rubanza rwashyizweho akadomo ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025 nyuma y’uko rugiye rusubikwa inshuro zigiye zitandukanye. 


