Umunyamakuru Sam Karenzi yagarutse ku byabaye mu 2015, ubwo yakoraga inkuru kuri Rayon Sports yari iri mu Misiri, ariko ntishimwe na bose.
Icyo gihe, iyi kipe yari yagiye gukina CAF Confederation Cup na Zamalek, ariko igira ibibazo by’amacumbi, aho abakinnyi bayo banze kurara muri hoteli ihenze.
Karenzi yayitangaje nk’uko yabibonye, ariko abafana bamwe babifata nko gusebya ikipe yabo.
Sam Karenzi yavuze ko byakuruye uburakari, ndetse bamwe bamwita umuntu “usenya” nk’uko yabibwiye IGIHE.
Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, abafana bari bamutegereje bashaka kumukubita aho bamushinja kubasebya, ariko inshuti ye Eddy Sabiti amufasha kunyura inzira itandukanye kugira ngo agere mu rugo amahoro.
Karenzi kandi yatangaje ko ibi n’ibindi yanyuzemo ari byo byamuteye igitekerezo cyo kugira radiyo ye bwite. SK FM, radiyo ye nshya, izatangira gukora mu cyumweru gitaha, ikazaba yumvikana kuri 93.9 FM na 92.6 FM.


