Abaturage bo mu Murenge wa Gisozi basabye abadepite kubakorera ubuvugizi kuri Rwanda Revenue Authority (RRA), kugira ngo bakurirweho imisoro ku butaka batagituyemo nyuma yo kwimurwa kubera impanuka yatewe n’imvura.
Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki 9 Gashyantare 2025, ubwo abadepite basuraga abaturage mu rwego rwa gahunda ya “Depite mu baturage”, igamije kugenzura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Abaturage bimuwe nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku wa 20 Nzeri 2023, igateza impanuka yahitanye umuryango w’abantu bane mu Mudugudu wa Kanyinya. Ingo 750 zasabwe guhita zimuka kubera ko aho batuye hari hamenyekanye nk’ahantu haterwa n’ibiza.
Mugiraneza Mariya, umwe mu bimuwe, yavuze ko bagize ibyago byo kwimurwa ku butaka bwabo, ariko bagikomeje gusabwa imisoro kuri ubwo butaka batagituyemo.
Yagize ati: “Twagize ibyago dukurwa mu byacu kubera impamvu zitaturutse kuri twe. Twumvaga ko Leta yacu idufasha, ariko birababaje kubona Rwanda Revenue iduhamagara idusaba imisoro ku butaka tutakibamo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni umubyeyi wacu, natugirire impuhwe nibura badukureho iyo misoro.”
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Sheikh Fazil Musa Harerimana, yijeje abaturage ko bagiye gukurikirana ikibazo cyabo, kandi ko mu cyumweru kimwe bazaba bahawe igisubizo.
Ati: “Iki kibazo cyagejejwe ku Mujyi wa Kigali, ariko Inama Njyanama ntirafata umwanzuro. Jye na mugenzi wanjye twagifashe, kandi tuzagisubiza mu gihe cy’icyumweru kimwe.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gisozi, Bayigamba Jean Louis, yavuze ko ikibazo cy’abaturage kimaze umwaka n’igice cyigwaho kugira ngo hafatwe umwanzuro wumvikanyweho.
Yagize ati: “Himuwe abantu 3,750 ariko muri bo 750 nibo bari bafite inzu zabo. Ubu turimo kureba igisubizo kirambye, si ugukuraho imisoro gusa, ahubwo tunasuzuma uko aba baturage batuzwa neza.”
Gahunda ya “Depite mu baturage” yatangiye tariki 26 Mutarama 2025, aho abadepite basura abaturage kugira ngo baganire ku bibazo byabo no gukurikirana iterambere ryabo.








