Umuhanzi Victor Rukotana yatangaje ko yatandukanye na Ishimwe Jean Aime, uzwi nka No Brainer, wari umujyanama we. Ni icyemezo yafashe nyuma y’imyaka itatu bakorana, aho avuga ko byatewe n’impamvu zijyanye n’inyungu ze bwite.
Ku Cyumweru, tariki 9 Gashyantare 2025, Rukotana yatangaje ko amasezerano yagiranye na No Brainer yari kuzamara imyaka itatu, ariko yari yashyizemo ingingo imwemerera kuyasesa igihe yaba hari ibibangamira inyungu ze.
Yagize ati: “Twari twasinye imyaka itatu, ariko nari nashyizemo ingingo ivuga ko igihe habayeho ibintu bibangamira inyungu zanjye tuzatandukana.”
Uyu muhanzi yavuze ko yanyuzwe n’igihe bamaze bakorana, ariko hari abantu bamubwiraga ko imyitwarire ya No Brainer ishobora kumugiraho ingaruka.
Mu ibaruwa yageneye itangazamakuru, Rukotana yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Label ya I.Music ya No Brainer nyuma yo gutekereza ku bitekerezo by’abamugiriye inama.
Nubwo batandukanye, Rukotana yavuze ko azakomeza gukorana na No Brainer nk’uko asanzwe akorana n’abandi banyamakuru n’abamenyekanisha ibikorwa bye.


