IMG_20250209_215450_1739134600

Polisi yahagaritse Ed Sheeran

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Ed Sheeran, yahagaritswe na polisi mu gihe yari ari kuririmbira imbaga y’abantu ku muhanda Church Street mu mujyi wa Bengaluru mu Buhinde.

Mu mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana Ed Sheeran yari yatangiye kuririmba indirimbo ye “Shape of You”, maze abantu batangira kwiyongera bashaka kumwumva.

Ariko nyuma y’iminota micye, umupolisi yahise atambuka acomora insinga z’amajwi, ahagarika igitaramo cye bitunguranye.

Nyuma y’iki gikorwa, Ed Sheeran yanditse kuri Instagram Story, avuga ko bari bafite uburenganzira bwo kuririmbira muri uwo muhanda.

Yagize ati: “Twari dufite uruhushya rwo gukorera igitaramo mu muhanda. Ni yo mpamvu twari turi aho hantu. Ntabwo byari ibitunguranye. Ariko nta kibazo, tuzahurira mu gitaramo cy’iri joro.”

Nubwo Ed Sheeran avuga ko bari bemerewe kuhakorera igitaramo, ubuyobozi bwa polisi bwo bwatangaje ko igikorwa cye nta ruhushya cyari gifite.

Nubwo iki kibazo cyateje impaka, Ed Sheeran yakomeje gahunda ye yo gutaramira abafana be mu gitaramo cyari cyateguwe mu ijoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *