Umugore wo muri Zimbabwe mu mujyi wa Harare, Joyce Garikayi yagejeje imbere y’urukiko ubuhamya buteye ubwoba ku ihohoterwa yakorewe n’umugabo we, Jack Mukandwe amushinja kumukorera ibikorwa byamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima.
Mu rukiko rw’ivugurura manza muri Harare, Joyce yasabye itegeko rimurinda ihohoterwa, avuga ko umugabo we yakoresheje urusenda mu mibonano mpuzabitsina yabo, bikamuviramo uburibwe bukabije no kwishimagura bikomeye.
Mu rukiko yagize ati: “Ibyo ankorera byagize ingaruka ku myanya yanjye y’ibanga. Nta gihe ntishimaguye kubera urusenda akoresha ngo arimo kuzamura urukundo rwacu. Iyo mbyanze, aransuzugura akambwira ko ari imigenzo y’igitsina cye.”
Jack ntiyahakanye ibyo ashinjwa, yemera ko yabikoze abisabwe n’inshuti ze, zavugaga ko byongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina.
Uretse ibi, Joyce yanashinje umugabo we kumukubita insinga z’amashanyarazi, kumutuka imbere y’abana babo, ndetse no kugira imyitwarire idasanzwe yo gukuraho amabati y’inzu igihe cyose yabaga yarakaye. Mu kwanga gukomeza kubaho mu bwoba, yahisemo gusubira iwabo, ariko avuga ko Jack yakomeje kumushakisha no kumuhiga.
Mu rukiko, Jack yasabye imbabazi ku bikorwa bye, avuga ko ari umuntu ugira amahane, ariko ko ashaka kwiyunga n’umugore we no gukomeza urugo rwabo. Joyce we yagize amakenga, avuga ko ashyira imbere umutekano n’ubuzima bwe.
Urukiko rwafashe umwanzuro wo gutanga itegeko rimurinda, rushimangira ko Joyce agomba kurindwa ihohoterwa.


