d58f0edb-fd1a-4562-a7b1-e6f26c613d93

Uganda: Umugabo yatorotse igipolisi ajya kwihindura umugore i Burayi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda yemeje ko igiye guta muri yombi uwahoze ari Divisional Police Commander (DPC), Samuel Ebwang, nyuma y’amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yaba yarahinduje igitsina.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa polisi mu duce twa Wandegeya, Nsangi na Buyende, bivugwa ko yahunze igihugu atabimenyesheje ubuyobozi, ubu akaba abarizwa muri Australia.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri wa mbere, umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kiruuma Rusoke, yavuze ko Ebwang ari gushakishwa nk’umuntu watorotse igiporisi atanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye.

Rusoke yagize ati: Ndashaka kwemeza ko koko yataye igiporisi kuko nta baruwa yo kwegura ku mirimo ye yigeze atanga. Ntabwo yigeze asaba kuva mu gipolisi. Ni umunyabyaha watorotse.”

Mu mategeko ya Uganda, gutoroka igipolisi ni icyaha gikomeye gishobora gutuma umuntu afungwa igihe kirekire.

Amafoto agaragaza Ebwang nk’aho yahindutse agaragaza imiterere itandukanye n’iyo yari afite mbere. Mu mafoto yacicikanye, yari afite umusatsi utandukanye, ibice by’umubiri byahindutse, ndetse n’imirimbo mu maso.

Rusoke yavuze ko ubusanzwe Ebwang yamenyekanye nk’umugabo akiri muri polisi, bityo ko niba yarahinduye igitsina bizemezwa nyuma y’ifatwa rye.

Ati: “Biravugwa ko yahindutse umugore, ariko ntitwahamya ko ari we wihinduye cyangwa se hari uwamuhinduye. Tuzabimenya neza ari uko tumufashe.”

Kugeza ubu, Polisi ntiratangaza igihe azafatirwa cyangwa niba hari ubufatanye n’igihugu cya Australia ngo asubizwe muri Uganda.

Samuel Ebwang we ntabwo aragira icyo atangaza ku mafoto ari gucicikana ndetse no ku bivugwa n’ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda.1f04d6e5 fb62 4934 b4c7 81ab920fcddec4df0820 f205 41bf ab0c e9cd20fa6d8d

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *