Nyina w'umukobwa yarijijwe n'ibyavuzwe ku mukobwa we

Umusore w’icyamamare yatunguranye akorana ubukwe n’umukobwa uzwi nk’urwaye mu mutwe- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umusore uzwi mu gihugu cya Ghana mu mwuga wo gukina Filimi, Justice Hymns uzwi ku izina rya Mmebusem yasezeranye n’umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe ubukwe bwabo buvugwaho n’abatagira ingano.

Justice yasezeranye n’umukobwa witwa Abena Boatemaa ufite ikibazo cyo mu mutwe, amafoto yabo akaba yagiye asangizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko atari ubukwe bwa nyabwo ko yaba ari filimi bakinaga ariko mu by’ukuri basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Ni urukundo benshi bagiye bemeza ko rudasanzwe, ariko na none abandi bakavuga ko rujya aho rushatse. Uyu musore akaba yatangarije Royal Tv y’iwabo ko uyu mukobwa ariwe umutima we wakunze kandi ko azahora amukunda by’iteka ryose.

Ati “Abavuga ntabwo wababuza kuko buri wese mu buzima bwe aba afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo ku byo abona ariko ku bwanjye Abena ni umukobwa mwiza kandi unyuze umutima wanjye”.

Uyu mukobwa n’ubwo afite ubumuga bwo mu mutwe ngo avuka mu muryango w’abaherwe bigakekwa ko uyu musore yahawe amafaranga ngo amurongore, bamwe bakanavuga ko nyuma yo gushyikira ubutunzi ashobora kuzamucika akishakira undi.

Nyina w'umukobwa yarijijwe n'ibyavuzwe ku mukobwa we
Nyina w’umukobwa yarijijwe n’ibyavuzwe ku mukobwa we
Bari mu munyenga w'urukundo
Bari mu munyenga w’urukundo

wed1.jpg

wed3.jpg

wed5.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *