resirg_bxl.jpg

Ububiligi: Hagiye kwegeranywa ubuhamya bw’abagore bari batwite mu gihe cya Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu mishinga y’ikubitiro y’umuryango RESIRG ukorera mu Bubiligi ugamije ubushakashatsi kuri Jenoside, ni ukwegeranya ubuhamya bw’abagore bari batwise n’ababyaye mu gihe cya Jenoside. Mu mbeho y’itumba, bahigwa, bihishahisha batwite, bamwe bakanabyara muri ubwo bwoba bugarijwe n’urupfu.

Mu gitaramo cyo gukusanya inkunga izafasha uyu muryango mu bikorwa byawo cyabereye I Buruseli kuri uyu wa gatandatu, hagarutswe ku mishinga mikuru harimo n’uwo kwegeranya ubuhamya bw’abagore bari batwite igihe bahigwaga.
Kubyariro mu rwihisho n’urwiruko, muri ‘nzapfa nzakira simbizi’, nta gikoma cy’umubyeyi nta kibatsi mu ziko ngo yote; bwose ni ubuhamya bukomeye bugomba kugera ku bantu bose, ngo bumve uburemere bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

resirg_bxl.jpg

Igitaramo cyasusurukijwe n’Itorero Ukwezi, kitabiriwe n’abanyarwanda benshi baba mu bihugu by’I Burayi, ndetse n’inshuti zabo izagizweho ingaruka na za Jenoside nk’abarumeniye, abayahudi n’abandi.

Umuyobozi wa RESIRG, Mazina Deo, avuga ko babonye inkunga nyinshi, ita ri mu mafaranga gusa. Agira ati, “Twagize abantu benshi bemeye ko bagiye guhaguruka bagatera inkunga igikorwa cyacu, hari abagize icyo batanga , abanyuze kuri konti n’abemeye kuzatubwira nyuma icyo batugeneye”.

Akomeza avuga ko mu minsi iri imbere umuryango ayoboye uzareba ubushakashatsi bw’abandika ibitabo bakabutera inkunga, hagamijwe kumenyekanisha ukuri nyako kuri Jenoside hatarimo kugoreka amateka yayo.

RESIRG yatangijwe ku mugaragaro tariki 9 Gashyantare 2013, ibona ubuzima gatozi inatangazwa mu igazeti ya Leta y’u Bubiligi, tariki ya 13 Gicurasi 2019.

Ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu, rigamije gukora no guteza imbere ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyivuga hose, kwigisha no guharanira ko ibyabaye bitazasubira na rimwe, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Yiyemeje guharanira kwimakaza umuco wo kubana mu mahoro kubaha ubuzima bwa buri wese, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ariyo yagejeje u Rwanda aharindimuka.

resirg_bruxelles.jpg

RESIRG kandi yiyemeje kuvugira no kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside yokorewe Abatutsi kuko utakwibuka abishwe ngo wibagirwe impfubyi zabo cyangwa abapfakazi basize.

Gushinga iri shyirahamwe byatewe n’ukuntu babonaga muri za Kaminuza zimwe na zimwe z’ino mu Bubiligi hatangirwa ibiganiro bigoreka amateka y’u Rwanda, bityo hakaba haragombaga kubaho uburyo bwo kubanyomoza no gutanga amakuru nyayo

resirg_ukwezi.jpg
RESIRG ikaba ifite umugambi wo gukomeza muri uwo murongo wo gutera inkunga no kumenyekanisha ubushakashatsi bukorwa ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho igashyira n’ingufu ku bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya jenocide no kwigisha umuco w’amahoro, ubworoherane n’ubwubahane.

Kugeza ubu RESIRG ifite icyicaro mu murwa Mukuru Bruxelles mu Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko izagira n’andi mashami mu bindi bihugu.

Karegeya Jean Baptiste, Bwiza.com
I Buruseli mu Bubiligi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *