Burundi: Abanyeshuri basaga 6000 bo muri RDC ntibafite ibyangombwa bibemerera kubayo

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo basaga 6000 bari kwiga mu Burundi bashobora kwirukanwa ku bwo kutagira ibyangombwa bibemerera kuba mu mahanga.

Amakuru dukesha Interview.CD avuga ko leta y’u Burundi yahaye abarimo aba banyeshuri umunsi ntarengwa wa tariki ya 23 Ukuboza kugira ngo bazabe bamaze kubona ibi byangombwa nk’uko yabibwiwe na Vital Girhuza, umunyeshuri uhagarariye abo muri Congo/Kinshasa mu Burundi.

Si Abanyecongo gusa basabwa ibi byangombwa birimo ‘pasiporo’ kuko ngo bireba abanyamahanga bose batafite gusa umwihariko w’aba banyeshuri ni uko ari benshi.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza kandi hongerwe intambwe mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza ya leta y’u Burundi mbere y’itariki ntarengwa, aba banyeshuri bavuga ko basabye ko ambasade y’igihugu cyabo yabibafashamo.

Muri Nzeri hari abanyeshuri bo muri RDC biga mu Burundi bigeze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bazira kutagira ibyangombwa bibemerera kuba muri iki gihugu.

Mu gihe umutekano utizewe mu gihugu, leta y’u Burundi yafashe ingamba zirimo gushyira ingabo ku mbibi ziri mu majyaruguru y’uburengerazuba, abaturage bashyirirwaho amasaha ntarengwa yo gukora no kuba bagenda ndetse abarengeje imyaka 16 bakaba bafasha abasirikare gukora uburinzi. Uburyo bwo kubarura abanyamahanga na bwo bwiyongereye muri izi ngamba cyane ko bivugwa ko abateza umutekano muke baturuka mu mahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *