Guverineri Gatabazi yavuze ko utazubahiriza aya masezerano azirukanwa

Gicumbi: Ba Gitifu basinyiye imbere ya Guverineri gukemura ikibazo cy’ubwiherero, utazabikora akirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari mu karere ka Gicumbi basinyiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, utazabikora akirukanwa ku mirimo ye.

Ni mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere ku ngamba zo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ikibazo cy’abadafite ubwiherero.

Ubwiherero busigaye kubakwa mu karere ka Gicumbi ni 1959. Guverineri Gatabazi arasaba aba bayobozi ko bugomba kuba bwarangiye bitarenze kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza.

Ibi byashimangiye n’uyu mukono aba bayobozi bashyize ku mazereno bagiranye n’Umuyobozi w’akarere, Bwana Ndayambaje Felix.

Ikibazo cy’ubwiherero si ubwa mbere kivuzwe mu karere ka Gicumbi kuko mu mpera z’Ukwakira 2019 byatangajwe ko hari ubwiherero busaga 2000 butari bwakubatswe. Byavuzwe kandi ko imiryango igera ku 41000 ari yo ifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, mu gihe imiryango 55,000 ifite ubutujuje ibisabwa.

Guverineri Gatabazi avuga ko aho yaganiriye n’aba bayobozi, hatewe intambwe ingana n’8%, ikigero kiri hasi cyane nk’uko abyemeza. Bityo ngo “Uwumva ashaka akazi, nakore uko ashoboye ubwiherero busigaye bube bwubatse muri iyi minsi isigaye kugira ngo umwaka urangire. Niba abona bidashoboka, asezere abivemo.”

Kutagira ubwiherero no kugira ubutujuje ibisabwa ni ikibazo gihuriweho n’abafite ubushobozi ndetse n’abatabufite nk’uko byavuzwe na Madame Nishimwe Florence, umukozi mu biro by’akarere ushinzwe isuku n’isukura mu kiganiro yagiranye na Rwanda Tribune mu Kwakira 2019.

Yagize ati: “Muri iyi miryango idafite ubwiherero si uko yose ifite ikibazo cy’ubukene ahubwo usanga hari n’abafite ubushobozi ariko ari ntabwo.”

Nishimwe Florence yavuze ko hakwiye ubukangurambaga, abaturage bagakomeza kwigishwa kugeza igihe babwubakiye.

Mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira imiryango myinshi itagira ubwiherero (1959), kagakurikirwa na Musanze ifite imiryango 1574. Mu karere ka Rulindo na Gakenke nta muryango udafite ubwiherero, icyo basigaje ni ukubuvugurura bumwe bugasakarwa ubundi bugashyirwaho inzugi.

Guverineri Gatabazi yavuze ko utazubahiriza aya masezerano azirukanwa
Guverineri Gatabazi yavuze ko utazubahiriza aya masezerano azirukanwa

Ba Gitifu b'imirenge, utugari n'abashinzwe imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu mu tugari
Ba Gitifu b’imirenge, utugari n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu tugari

gitf1.jpg
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge basinyiye kurangiza iki kibazo
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge basinyiye kurangiza iki kibazo

gtf2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *