Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo yayo iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana bakekwaho kwiyitirira uru urwego .
Aba bagabo batuye mu turere twa Muhanga , Kayonza na Rwamagana. Umwe ufite imyaka 28 utuye mu karere ka Rwamagana yabwiye itangazamakuru ko yafashwe kubera ko yigize umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, akaba yarafashwe agiye gufata amafaranga ibihumbi 100 yari asigaye kuko mbere yari yohererejwe n’umugore wari ufite umugabo ufungiye i Rwamagana yari yabwiye ko ari we ufite dosiye ye kugirango amufungurire umugabo, akavuga ko yari yumvikanye n’umuturage amafaranga ibihumbi 200.
Mugenzi bafatanwe ufite imyaka 39 yavuze ko yafashwe aje kureba uwo musore w’imyaka 28 wiyitaga umugenzacyaha ariko ko atigeze amenya ko agiye gukora icyo cyaha cyo kwiyitiririra. Umugabo ufite imyaka 32 utuye mu karere ka Muhanga yafatiwe mu karere ka Rwamagana avuga ko yahawe amakuru ko hari umuntu ufunzwe akekwaho ibyaha bya jenoside akababwira umuryango w’uwo muturage ko ashobora kumufungura bamuhaye amafaranga ibihumbi 500. Akaba yarafashwe aje kubareba kugirango bamuhe amafaranga yabonetse ibihumbi 200.
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza arasaba abaturage kujya batanga amakuru mu gihe babonye umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga kandi akagira inama abaturage kwirinda abantu bagenda babashuka bashaka kubatwara amafaranga yabo, ndetse anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugirango abakora ibyaha bafatwe .
RIB kandi yeretse abanyamakuru abagabo 2 n’abagore 2 bakekwaho ibyaha ruswa bikekwa ko bahaye umupolisi n’umugenzacyaha kugirango bafungurizwe abantu babo .
Aba bagabo biyise abakozi b’Ubugenzacyaha baramutse bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanwa hakurikijwe Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyi mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
Yanditswe na: Justin Ngabo


