Nteziyaremye ni uw'ibumoso ufashe 'micro'

Ubuhamya bwa Nteziyaremye warenze umweko w’umubyeyi, akajya gukora jenoside

Sangiza iyi nkuru

Nteziyaremye Rugumire akomoka mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Ari mu bagororwa basabye imbabazi imiryango y’abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere. Iyi gahunda yaranzwe n’ubuhamya bw’abagororwa batandukanye, barimo abayoboye abakoraga jenoside. Mu buhamya yatanze, Nteziyaremye avuga ko yarenze umweko w’umubyeyi we, ararenga ajya gukora amahano.

Nteziyaremye avuga ko yari Interahamwe mu 1994, avuga ko batojwe n’uwitwaga Karorero kwica abatutsi. Ngo hari mu gitondo yumva mu Byangabo (mu murenge wa Busogo) induru ziri kuvuga ko Habyarimana wari Umukuru w’Igihugu yapfuye.

Ati: ” Narahagurutse aho nari ndyamye, ndasohoka ngeze hanze mbaza bashikibanje nti: ‘ese ibyo ni ibiki byabaye?’ Kubera ko narinzi ko abateye u Rwanda ari abatutsi no kuba narigiye ku ishiga rya sogokuru ko Abatutsi ari babi, byatumye ngira ibakwe ryo kugira ngo nge kubica. Nageze mu muryango mu gusohoka, bashiki bange bambwira ko nsubira mu nzu, ibintu byakomeye. Nanze kumvira rero, nijugunya hanze ndasohoka, nsubira mu nzu nk’uwibagiwe ipantaro n’ingofero yange ya MRND, mu kugaruka nsanga mama ahagaze mu muryango, na we ndamusunika.”

Umubyeyi we ngo yamubajije aho agiye, ibintu byakomeye, ageze mu Byangabo asanga Interahamwe zasinze, izindi zifite imbunda na we azinjiramo. Umusirikare waturutse ku Mukamira yaraje ababaza ati: “ko abandi barangije kwica mwebwe muri gukora iki?”

“Interahamwe yitwaga Dusabimana Francois yavukanaga na Nzirorera Joseph wari Minisitiri n’uwitwa Musafiri wari Interahamwe nkuru, ubwo baba barashe hejuru baravuga bati: ‘ubu tugiye kwica Abatutsi’ Twazamutse ruguru gato, tuhasanga umututsi witwa Rukara, turamwica. Tugeze ruguru gato, tuhasanga mwene nyina witwa Rusiyani na we turamwica. Twarazamutse ahari hatuye abatutsi muri cellule ya Busogo na Rwankeri, ubwo tuhasanga abatutsi. Imiryango nibuka ni iya Rudatinya, Bukumba, Bihutu, iyo miryango n’abandi bahatuye bose turabica turabarangiza.” Nteziyaremye.

Nteziyaremye avuga ko bakomereje kuri Paruwasi ya Busogo, ahari hahungiye Abatutsi benshi, bakingura inzugi babasangamo, bose barabica. Bagiye mu nkengero zaho ahari hatuye abatutsi na bo barabica. Bageze mu Byangabo, bibuka ko hari umuryango bibagiwe, basanga koko bihishe mu nzu maze nabo barabica.

Tariki ya 8, babonye uwari Brigadier wa Komini Nkuri n’uwari Interahamwe muri segiteri ya Nyabirehe, barababwira bati: “Muze mudufashe ku Musumba hari abatutsi bahari, twananiwe kubica.” Ngo bari bafite imodoka 12 zimwe bari bahawe n’uwari Diregiteri wa ISAE Busogo witwaga Nyabusore, uwitwa Bahizi Esidras, indi bari bahawe na Padiri Sibomana wari ukurikiye Paruwasi ya Busogo (we ngo aba mu Butaliyani) n’izindi bari bahawe n’abacuruzi bo mu Byangabo.

Umuturage waturukaga muri Cellule ya Mugogo yaraje ababwira ko hari umututsi wahungiyeyo (yari umugore ufite umwana). Umugore baramwishe, umwana we ngo uwo bari kumwe yaramufashe amujyana mu rugo rw’umugabo witwaga Mpagazi maze arokokera aho ngaho.

Uwo mwana warokotse ni we wakuze, Nteziyaremye akaba yamusabye imbabazi na we arazimuha. Avuga ko yemeye icyaha maze yandika ibaruwa isaba imbabazi uyu muryango wamusanze kuri Gereza ya Rubavu (Nyakiriba) aho afungiwe, baraganira maze ababwira uko byagenze.

Ku bijyanye n’umweko yarenze, aravuga ati: “Umubyeyi yari yatambitse umweko mu nzira, aravuga ati: ‘nturenge aha’ ariko kumva ko abatutsi ari babi, ko ari bo bateye igihugu no kuba naravutse nigishwa ko umututsi ari umuntu mubi, narawurenze ndavuga ngo reka nge kwica umwanzi.”

Nteziyaremye yakatiwe imyaka makumyabiri y’igifungo, akaba ari kuyirangiza. Avuga ko yakoze jenoside afite imyaka 21.

Mu mateka n’umuco cyari kizira kwima amatwi impanuro z’ababyeyi. Umwana wabaga yananiranye, umubyeyi we yamutegaga umweko mu nzira, akaba adashobora kuwurenga kuko byizerwaga ko uko byagenda kose uwurenga adatinda kugerwaho n’ingaruko zo kubahuka (icyo twakwita umuvumo) harimo n’urupfu.

Isomo umuntu yakuramo ni uko gusaba imbabazi no kwemera icyaha ari ubutwari cyane cyane nk’iki cy’ ubwicanyi. Kubabarira na byo ni ubundi butwari cyane ku muntu waguhekuye. Waba ubabarira cyangwa ubabarirwa bimeze nko kwivura mu nzira ebyiri. Iya mbere ni uko wivura ukaniyomora wowe ubwawe mu mutima wawe no mu bwonko bwawe bigatuma wumva ubohotse aho kugendana ipfunwe, ingingimira, ikimwaro no kwicira urubanza iteka. Uburyo bwa kabiri uvura uwo wahemukiye bigatuma umumara ububabare, agahinda n’intimba wamuteye, ukamubohora, ukamwomora.

Hejuru y’ibyo byose ingaruka nziza zikurikiraho kuko bituma ari uwasabye imbabazi n’uwazitanze bagirana urukundo, ubusabane no gushyikirana. Ikindi kirenze ibyo byose ni uko abo bantu bombi biyunga n’Imana bakabona gusabana na yo bumva babohotse muribo.

Gusa nta wabura kuvuga ko kubabarirana bigira n’ingaruka nziza ku mibanire y’abatuye igihugu ndetse bikanagira uruhare mu mizamukire myiza y’ubukungu bw’igihugu no mu kerekezo cyiza cy’ ejo hazaza bishingiye ku bumwe bw’abaturage bazira amacakubiri. Abana bakamenya kumvira ababyeyi ntibarenge ku byo babujijwe gukora bizira kuko byabaviramo umuvumo. Ababyeyi na bo bagatoza abana imico myiza izira kirazira aho kubigishiriza ku mashyiga urwango n’ibyasenya kandi umuryango nyarwanda nk’uko byagendekeye Nteziyaremye.

Nteziyaremye ni uw'ibumoso ufashe 'micro'
Nteziyaremye ni uw’ibumoso ufashe ‘micro’

Abagororwa 46 bakomoka mu karere ka Musanze ni bo basabye imbabazi
Abagororwa 46 bakomoka mu karere ka Musanze ni bo basabye imbabazi

Nteziyaremye na bagenzi be basabiye imbabazi imbere y'abayobozi mu nzego zitandukanye
Nteziyaremye na bagenzi be basabiye imbabazi imbere y’abayobozi mu nzego zitandukanye

Imiryango yiciwe, iy'abakoze jenoside n'abaturage muri rusange bitabiriye iyi gahunda
Imiryango yiciwe, iy’abakoze jenoside n’abaturage muri rusange bitabiriye iyi gahunda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *