Ni nyuma y’inama ikurikira iyateraniye Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, nk’uko byemejwe mu masezerano y’Abakuru b’ibihugu yashyizweho umukono i Luanda muri Angola.
Muri ayo masezerano, abakuru bemeje ko hajyaho komisiyo y’impuguke zihuriweho n’impande zombi zigizwe n’Abaminisitiri, abashinzwe umutekano n’iperereza b’impande zombi mu rwego rwo gutegura uko iby’umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda byagenda neza maze umaze umwuka mubi umaze igihe ugahoshwa.
Imyaka ibiri imaze kurenga umubano w’u Rwanda na Uganda utameze neza, biterwa n’impamvu zitandukanye ariko intandaro ya byose ikaba ari abaturage b’u Rwanda ruvuga ko batoterezwa muri Uganda bakicwa urubozo, bagafungwa mu buryo butemewe ndetse bakanicwa urubozo gusa Uganda irabihakana ikavuga ko abafungwa ari ababa bakoze ibyaha birimo ubutasi n’urugomo kandi gufungwa bikaba bikorwa hatitawe ku bwenegihugu bwabo.
Uyu mubano utifashe neza wazanye izindi nkurikizi zirimo gushinjanya gufunga imipaka ibihuza. Uganda ishinja u Rwanda gufunga imipaka iguhuza ibihugu byombi ndetse bikaba byaragaragajwe ko ubucuruzi bw’iwabo bwambukiranyaga imipaka bwahombye cyane, abaturage bo mu Rwanda na bo bakemeza ko guhenda kw’ibicuruzwa nk’amavuta, kaunga ndetse n’ibishyimbo biterwa no kuba isa n’aho ifunze kuko nta bantu bakihanyura nk’uko byari bisanzwe.
Amaso ahanzwe ku mipaka ya Cyanika ndetse na Gatuna/Katuna, mu gihe umubano w’ibihugu waba wongeye kubyuka, abahanyuraga bajya guhaha, bambutsa ibicuruzwa byabo, bajya gusura inshuti, abavandimwe, abandi bajya gushaka akazi bahamya ko bakongera kuhabyiganira.
Ibi byifuzo byagasubirijwe mu masezerano y’i Luanda muri Angola yasinywe n’abakuru b’ibihugu byombi; Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda tariki ya 21 Kanama 2019, bahujwe na Perezida Laurenco wa Angola, ku bwitabire bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Bwari ubwa kabiri aba bakuru b’ibihugu bahuriye muri Angola bavuga kuri uyu mubano.
Ikibazo nyamukuru si ukutaba kw’iyi nama y’i Kampala yari kuba tariki ya 16 Ukwakira ntibe, ikimurirwa tariki ya 13 Ugushyingo na bwo bikananirana ndetse na tariki ya 18 Ugushyingo bikaba uko, ahubwo ni aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nama ndetse n’ibyavugiwe mu nama y’i Kigali kuko byo ubwabyo byakabaye byaratangiye gutanga umusaruro. Bigeze hehe bishyirwa mu bikorwa? Ababashije kubisesengura bavuze ko nta na kimwe kigeze gikorwa kuri aya masezerano, mbese wagira ngo nta n’ayigeze asinywa cyangwa ngo abakuru b’ibihugu nibura bahure.
Reka ngaruke ku Rwanda rurega Uganda gufunga no gutoteza abaturage barwo.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yatangarije kuri Twitter ko ejo ku wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 muri Uganda/Kampala, kuri Speke Resort Munyonyo. Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bazitabira nk’umuhuza nk’uko babimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda.
Ibi byemejwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuhahirane mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe nk’uko yabihamirije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Umwe mu bakoresha Twitter yabwiye Ofonwo Opondo ko atekereza ko Uganda izazana abanyarwanda bafunzwe igihe kirekire batoterezwa mu kigo cy’Ubutasi ndetse no mu bigo bya gisirikare, maze bagatangira ubuhamya muri iyi nama.
Opondo yasubije uyu nguyu ko ari u Rwanda rubishinja Uganda, bityo akaba ategereje ko ruzana urutonde rw’abafunzwe n’abatotezwa maze bagafatanyiriza hamwe kuzana ibimenyetso.
“Ni u Rwanda rwabivuze, rero dutegereje ko baduha urutonde maze tugahuriza hamwe ibimenyetso.” Opondo.

Si ubwa mbere ubuyobozi bwa Uganda busabye urutonde rw’abo u Rwanda ruyishinja kuko ubwa mbere byabaye, Amb. Nduhungirehe yafashe ubusabe bwa Uganda nko kwigiza nkana.
Hari mu Gushyingo 2019, Amb. Nduhungirehe agira ati: “Iyo ufungiye abantu iwawe, uba ukeneye ko hari uguha urutonde rwabo ngo umenye abo ari bo maze ubafungure?”
Nta gishya nabona muri iyi nama mu gihe Uganda yaba itemeye ko hari abo ifunze mu buryo butemewe ndetse n’abo ishinjwa gutoteza, igatanga imibare ndetse ikanabarekura cyangwa se u Rwanda rukaba rwakwemeza ko ruyibeshyera. U Rwanda na rwo rukemera niba koko imipaka yarafunzwe cyangwa Uganda ikavuga niba yarabeshyaga. U Rwanda kandi ruramutse rwisubiyeho rugatanga urwo rutonde [ruramutse rurufite] cyaba ari ikindi gishya muri iyi nama.
Mu gihe iby’inama y’i Kampala kandi byaba binaniranye, bikaba byashoboka ko iyi komisiyo yategura indi nama. Haramutse hateguwe indi nama cyangwa irenga imwe, ikizere cy’uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byakemuka cyahumya kuba hasi, ibintu bidakomeza kudogera nk’uko byagenze muri iki gihe ibihugu bidacana uwaka, nyuma y’amasezerano y’Angola ndetse n’inama y’i Kigali aho ibihugu byakomeje gusa n’ibihangane, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byakomeje guharabikana mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa za Leta, mu gihe bibujijwe mu masezerano ya Angola.
Byari biteganyijwe ko iyi nama ya kabiri yaziga ku ifungurwa ry’imipaka abaturage benshi bahanze amaso ariko ibintu bikiri kure nk’ukwezi kubera igisa no gucengana kw’ibihugu byombi bitatanga ikizere. Ibi bikaba bishingira ku kuba ibyemejwe mu nama tekiniki ya mbere ntacyakozwe gifatika.
Ese uku kwitana ba mwana bitanga ikizere Koko ko iyi nama ya kabiri hari ikizavamo gifatika? Ni ukubitega amaso.


