Ese u Rwanda ruzatanga impozamarira y’asaga Frw miliyoni ebyiri kuri Kayumba na bagenzi be?

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (AfCHPR) rwasabye ko Leta y’u Rwanda yatanga Frw 2,790,000 nk’impozamarira ku bantu batandatu barimo Kayumba Nyamwasa bari barambuwe impapuro z’inzira zabo.

Uru rukiko rufite ikicaro i Arusha muri Tanzania rwaciye urubanza nk’uko byifuzwaga na Kennedy Gihana, Kayumba Nyamwasa, Bamporiki Seif, Frank Ntwali, Safari Stanley, Dr Etienne Mutabazi (wagizwe umuvugizi mushya wa RNC asimbuye Jean Paul Turayishimiye) na Epimaque Ntamushobora, rutegeka Guverinoma y’u Rwanda kubahiriza icyemezo cyo kubasubiza pasiporo zabo bitarenze amezi atatu nyuma y’itangazwa ry’imyanzuro.

Uru rukiko kandi nk’uko BBC ibitangaza, rwategetse ko bahabwa impozamarira ingana na 465,000Frw kuri buri umwe, agatangwa na leta y’u Rwanda kandi agatangwa nk’imbumbe nta musoro aciweho.

Uru rukiko ruvuga ko ibyo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu uhereye igihe u Rwanda rubimenyesherejwe.

Bitaba ibyo rugasabwa n’inyungu y’ubukerererwe, agaciro kayo kakabarirwa ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda muri icyo gihe nkuko kaba gatangazwa na banki y’igihugu.

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ntibyakunda.

Yashakaga kumenya niba iyi myanzuro uko ari ibiri u Rwanda ruzayubahiriza uko yakabaye.

Ushinzwe itumanaho muri iyi minisiteri yabwiye Bwiza.com ko ku ruhande rw’u Rwanda nta makuru abifiteho. Aho yavuze hari amakuru ajyanye n’iki kibazo, twasanze ari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye witwa Nyiringabo Ruhumuriza.

Uyu avuga ko icyemezo cya AfCHPR ” gisekeje”

Bwiza.com yari iherutse kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibibazo by’umuryango wa EAC, Olivier Nduhungirehe, kuri iki kibazo, avuga ko u Rwanda we atarabona icyemezo cya AfCHPR.

Umusesenguzi muri politiki yo mu karere, Samuel Munyakayanza yabwiye Bwiza.com ko uru rukiko rusa n’urwikirita rugaseka.

Dore igitekerezo cye: Iki cyemezo cy’urukiko n’ubwo cyaba kiboneye ariko abacamanza barwo nabo bazi neza ko ari nko kwikirigita ugaseka.
Impamvu ni uko bazi neza ko icyo cyemezo kidateze kuzubahirizwa. Niba urikiko ruzi ko bitazubahirizwa rwumva rwiteguye kuzafata ibindi byemezo birenze? Ndemeza ko bazi neza ko bitazakunda kubera impamvu zikurikira.

1. Abatsinze muri uru rubanza ni abo u Rwanda rushinja kuba mu mutwe witerabwoba, rushakisha kandi rukurikiranaho ibyaha ku Rwanda. Bamwe niba atari bose bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda badahari.

Ikindi ni uko u Rda rwikuye mu masezerano yaruhuzaga n’urwo rukiko nyafurika.

Indi mpamvu ni ukuba urwo rukiko rudafite ubundi buryo bukomeye bwarufasha gushyira mu bikorwa ibyemezo rwafashe bitubahirijwe n’ibihugu binyamuryango byarwo. Ese abatsinze bo baba bafite indi nzira yabahesha ubutabera bushingiye ku kurangiza urubanza rwaciwe? Ndakeka ntayo ihari ni ha handi ntacyo yatanga.

Ibi rero ni byo bikomezwa kunengwa n’abantu batandukanye ku mikorere n’ububasha by’inkiko mpuzamaganga nk’uru rw’Afurika.

Usanga bazinenga kutagira imbaraga zo gukemura ibibazo by’ibihugu, ruswa, kurobanura, guhengama mu guca imanza. Dufatiye hafi, aho ntimubona ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa hirya no hino muri Afurika ariko uru rukiko ntirugire icyo rukoraho? Nicyo bita ” the principle of the abuse of international Justice”.

Murebye akayabo izo nkiko zitwara bivuye mu misanzu y’ibihugu binyamuryango watangara. Imikorere y’izo nkiko iranengwa kubera ikitwa ” ubusugire bw’ibihugu” bitavogerwa kandi bugira imbaraga zirenze kure ububasha bw’izo nkiko byafatwa nko kuzica amazi.

Hari ibintu bibiri cyangwa birenze bishoboka:

1. Kuzikuraho burundu kuko zituzuza inshingano zazo uko bikwiye no

2. Kuziha ububasha bwatuma zikora ibyo zisabwa byubahwa n’ibihugu binyamuryango.

Muri make ntibyoroshye kwemeza ko ibyemezo by’uru Rukiko Nyafurika bizarenganura no guha ubutabera abatsinze bavuzwe haruguru, ahubwo bikazahera mu kabati.

Ubusanzwe mu nkiko z’igihugu iyo watsinze uhabwa ubutabera wishyurwa ku bikurwa mu mitungo y’uwatsinze ku ngufu za leta.

Birumvikana ko ku gihugu atariko bigenda. Gusa mu rwego rwa politiki biba bifite na bwo icyo bivuze kuko igihugu gishobora kubarirwa ku rutonde rw ibihugu bitubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Byinshi kuri iyi nkuru wasoma: https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwahawe-amezi-3-ngo-rube-rwasubije-passports-zabo-Kayumba-na-bagenzi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *