Sudani: Bashir wahoze ari Perezida yakatiwe imyaka ibiri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2019, urukiko rwo muri Sudani rwakatiye Gen. Omar al Bashir wahoze ari Umukuru w’iki gihugu igifungo cy’imyaka ibiri azira ruswa avuga ko ari amafaranga yahawe n’umuryango w’Umwami wa Arabia Saudite, Salman bin Abdulaziz Al Saud.

Miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika yiswe ruswa ni ayo basanze mu nzu ye ubwo yahirikwaga ku butegetsi n’igisirikari cy’igihugu ke nyuma y’imyigaragambyo ikaze abaturage bari bamaze igihe barimo, kubera ibibazo by’ubukungu igihugu cyarimo.

Bashir yakatiwe iyi myaka agabanyirijwe igihano kuko ngo yagombaga gukatirwa imyaka 10 y’igifungo. Ikindi, nk’uko BBC ibivuga, azafungirwa ahantu mu nzu yihariye bitewe n’imyaka ye y’amavuko (75).

Bashir akatiwe imyaka 2 mu gihe ari gukorwaho iperereza ku bindi byaha birimo: uruhare yagize mu guhirika ku butegetsi Sadiq al-Mahdi wari Minisitiri w’Intebe mu 1989 no kuba ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bushingiye ku moko mu ntara ya Darfur iri mu majyaruguru y’igihugu.

Ibi na byo biri mu bimutegereje mu gihe byaba bimuhamye, kubera uruhurirane rw’ibyaha, ibizamuhama, buri kimwe n’igihano cyacyo bizateranywa maze ahabwe igihano gisumba ibindi byose. Bivuze ko yahabwa igifungo cya burundu cyangwa igihano cy’urupfu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 27 mu itegeko ryatowe muri icyo gihugu mu 1991.

Gen. Omar al Bashir yabaye Perezida wa Sudan kuva mu 1989 kugeza tariki ya 11 Mata 2019, afashe ubutegetsi ku ngufu za gisirikari.

Urikiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwamureze ibi byaha by’ubwicanyi n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu ntara ya Darfur, ndetse rusohora impapuro zimuta muri yombi, igihugu ke kinafatirwa ibihano by’ubukungu.

Ibi bihano bashegeshe Sudani hiyongereyeho no gucikamo ibice kw’iki gihugu, havuka Sudani y’Epfo ikungahaye kuri peteroli.

Impapuro zo guta muri yombi Bashir ntizagize agaciro cyane muri Afurika kuko yakingiwe ikibaba n’abakuru b’ibihugu bagenzi be baregaga ICC kuba urukiko rutoranya abakekwaho ibyaha no kwibasira abanyafurika gusa. Rimwe ni bwo yarafatiwe muri Afurika y’Epfo abasha gucika anyuze mu nzira y’ubutaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *