Umugabo witwa Odipo n’umugore we bari bamaze iminsi ine bashakanye biyahuye nyuma yo kugwa mu ideni ry’ibihumbi 78 by’amadolari ya Amerika. Ibi byabereye mu Mujyi wa Kisumu muri Kenya hafi y’Ikiyaga cya Victoria. Biravugwa ko urupapuro rwasizwe n’aba bombi, rwavugaga ko batewe isoni no gutangira ubuzima bushya bahanganye n’amadini. Ngo bagiraga bati ” Twasanze tutabasha gutangira ubuzima bwacu twisihimye nk’uko twabiteganyaga kuko mwebwe mutatworoheye.” Aba bombi ngo batumiye abantu bensi biteze ko bazabatwerera gusa ngo si ko byagenze kuko benshi mu baje mu bukwe bwabo baribitwaje indabo gusa. Ibi ngo byatumye babura intwererano zabafasha kwishyura ideni, bahitamo kwiyahura. Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri hoteli y’inyenyeri eshanu kandi abari batumiwe bari VVIP na VIP gusa. Aba ngo bakoresheje indege (helicopter) mu bukwe bwabo. Bahisemo kwiyahura nyuma yo gutunga intoki abari batashye ubukwe bazanye amajarita n’indabo, aho kubatwerera.


