ef377fe6-d108-401c-8e3d-096dc1f3eedd

Lambert Mende yavuze ko yamaze imyaka 12 yibasira u Rwanda kubera Kabila

Sangiza iyi nkuru

Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yamaze imyaka 12 ashyigikira umurongo wa Leta yari iyobowe na Joseph Kabila yagaragazaga u Rwanda nk’umwanzi ukomeye wa RDC, yemera ko yakoreshwaga n’uriya wahoze ari Perezida.

Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ubwo yari mu kiganiro cyabereye kuri Space X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera.

Muri icyo kiganiro, uyu munyapolitiki yanavuze ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, amateka y’intambara ndetse n’ibiganiro bya politiki byagiye bihuza impande zitandukanye.

Yavuze ko mu gihe yari umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, yakomezaga gutangaza umurongo wa Leta wari ushingiye ku kugaragaza u Rwanda nk’umwanzi wa RDC.

Yavuze ko ariko nyuma yaje kubona ko hari ibintu byahindutse, ndetse asanga Kabila yakoreraga hari uburyo yari yaragiye amuyobora mu murongo wa politiki atazi amakuru yose uko yifashe.

Mende yavuze ko atagira isoni zo kuvuga ko “yakoreshejwe” na Joseph Kabila, asobanura ko umukuru w’igihugu aba afite amakuru menshi atagerwaho n’abayobozi bamukorera.

Ati: “Kuba wakoreshwa n’umukuru w’igihugu nta soni zibirimo. Ni ibintu byabaye, kandi ni ukuri kw’ibyabaye.”

Uyu mugabo yagaragaje ko Perezida aba afite inzego zitandukanye zimugezaho amakuru, zirimo inzego z’ubutasi, umutekano, igisirikare na Guverinoma, amugereranya nk’inyamaswa ifite ijosi rirerire ishobora kureba kure kurusha izindi.

Yongeyeho ko kuba umuntu yaba umunyabwenge bidakuraho ko ashobora gukoreshwa cyangwa kuyoborwa n’umuyobozi ufite amakuru menshi.

Yongeye kuvuga ku Rwanda!

Ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kuba mu Burasirazuba bwa RDC, Lambert Mende yavuze ko kuri ubu nta gushidikanya ko igihugu cye cyatewe, ndetse ko n’amahanga yabimenye.

Yavuze ko kuba hari abantu bafatiwe ibihano ndetse n’amadosiye y’ubutabera agafungurwa ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ikibazo gifite uburemere mpuzamahanga.

Mende yavuze ko nk’umunye-Congo kwanga kwemera ko RDC yatewe ari uguhitamo umurongo uhuza n’ibyo u Rwanda ruvuga.

Ati: “Isi irabizi kandi iravuga ko turi guterwa. Ibihano byafatiwe abantu bamwe kandi imanza zarafunguwe. Ku munye-Congo, kwanga kwemera ko hari ‘aggression’ ni ugufata umurongo w’ibivugwa n’u Rwanda.”

Aya magambo ya Mende aje mu gihe umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, aho Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira AFC/M23, mu gihe u Rwanda rwakomeje kubihakana, rugashinja ubutegetsi bwa RDC gukorana n’umutwe wa FDLR no gushyira mu bikorwa ibikorwa bibangamira umutekano warwo.

Nubwo Mende yashimangiye ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo RDC ivuga ko ihanganye na byo, kwemera kwe ko yaba yarakoreshejwe na Joseph Kabila mu gihe yamamazaga umurongo wa Leta ku Rwanda ni kimwe mu byatangaje abantu benshi bakurikiye ikiganiro cye.

Mende kandi yavuze ko mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yazahindura umurongo wa politiki avuga uyu munsi ku kibazo cy’u Rwanda, na we atazatinda kumunenga nk’uko yabigenje kuri Kabila.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply