Uganda yiganye u Rwanda

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gutangiza umuganda rusange w’isuku uzajya ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho mu gihe cy’amasaha atatu ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo z’imodoka bizajya bihagarikwa mu rwego rwo guha abaturage umwanya wo gukora isuku. Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, wavuze ko umuganda uzajya utangira […]

Minisitiri yeguye nyuma y’iminsi itatu agiye ku butegetsi

Minisitiri w’Ubuhinzi wa Moldova, Radu Musteata, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi itatu gusa arahiye, nyuma y’amakuru yavugaga ko yigeze kuba umunyamuryango w’Ishyaka Democratic Party, ryari riyobowe n’umuherwe Vladimir Plahotniuc, wahamijwe ibyaha bya ruswa n’uburiganya. Nubwo Musteata yahakanye yivuye inyuma ko atigeze aba umunyamuryango w’iryo shyaka, ibitangazamakuru byo muri Moldova byasohoye amafoto agaragaza yitabiriye ibikorwa […]

Perezida wa Bangladesh yeguye

Perezida wa Bangladesh, Mohammed Shahabuddin, yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu kubera uburwayi bukomeye bumaze igihe bumuzahaza. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 24 Nyakanga 2026, Shahabuddin w’imyaka 76 yavuze ko abaganga bamusanzemo indwara yitwa Autonomic Neuropathy, ituma rimwe na rimwe ata ubwenge mu kanya gato. Yagize ati: “Isuzuma riherutse ryagaragaje ko ndwaye Autonomic […]

Nyambo yambitswe impeta mu ibanga

Umukinnyi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we usanzwe atuye muri Australie, mu muhango wabereye mu muhezo, aho bemeranyije gutangira urugendo ruganisha ku rushako. Amakuru y’uko Nyambo yambitswe impeta yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko uyu muhango wari wabaye mu ibanga rikomeye. Abitabiriye ibyo birori bari barasabwe […]

Icyo M23 igomba gukora kugira ngo ijye ku meza y’ibiganiro na Tshisekedi mu mboni za Mende

Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa AFC/M23 ukwiye “kwitandukanya n’u Rwanda” mbere yo kujya ku meza y’ibiganiro n’ubutegetsi buyobozi na Perezida Félix Tshisekedi. Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu kiganiro cyabereye kuri Space X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera. Uyu […]

U Burundi burateganya gukoresha asaga miliyari 6000 Fbu y’ingengo y’imari ya 2026-2027

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Nestor Ntahontuye, yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027 irenga miliyari 6,000 (miliyari 2 zAmadolari ya Amerika) z’amafaranga y’u Burundi. Yatangaje ibi ku wa 23 Nyakanga 2026 i Bujumbura, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa […]

Bugesera: Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub

Kuri uyu wa Gatanu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub, ikigo cy’imyidagaduro n’ubumenyingiro butandukaye bigenewe urubyiruko giherereye mu Karere ka Bugesera, ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryanho Imbuto Foundation. Muri iki kigo cya Imbuto Hub, hakorerwa ibikorwa bitandukanye, bifasha urubyiruko, birimo iby’imyitozo ngororamubiri nka Karate, umupira w’amaguru, […]

Goma: Urupfu rwa Prof. Bitwe rwashenguye abamuzi n’abo yigishije

Prof. Richard Bitwe Mihanda, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga mu by’Ubuvuzi (ISTM) i Goma akaba yari n’umwarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Goma, yitabye Imana nk’uko byatangajwe n’ibyo bigo byombi ku wa Gatatu. Mu butumwa bwo kwihanganisha, Kaminuza ya Goma yagaragaje agahinda kayo kubw’uru rupfu rw’uyu mwarimu. “Kaminuza ya Goma ibabajwe cyane no gutangaza […]

Lambert Mende yavuze ko yamaze imyaka 12 yibasira u Rwanda kubera Kabila

Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yamaze imyaka 12 ashyigikira umurongo wa Leta yari iyobowe na Joseph Kabila yagaragazaga u Rwanda nk’umwanzi ukomeye wa RDC, yemera ko yakoreshwaga n’uriya wahoze ari Perezida. Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ubwo yari mu kiganiro […]

Kenya: Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye yishe mugenzi we amutemaguye

Polisi muri Kenya yataye muri yombi umunyeshuri wo mu mwaka wa 9 ushinjwa kwica mugenzi we nyuma y’amakimbirane ashingiye ku bikoresho byo kwigiraho mu ishuri ryisumbuye riherereye Uriri, mu Karere ka Migori. Ukekwaho icyaha w’imyaka 17, umunyeshuri wo mu Ishuri Ryisumbuye rya Akonjo, bivugwa ko yagabye igitero ku munyeshuri mugenzi we, na we w’imyaka 17, […]

Musanze: Basoje amahugurwa y’ibyumweru bine ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo

Abakozi 26 baturutse muri Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ingabo z’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano, kuwa Kane, basoje amahugurwa y’ibyumweru bine ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo yabereye mu Ishuri ryigisha ba Ofisiye Bakuru, mu Karere ka Musanze. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abayahuguwemo ubumenyi […]

UK yahakanye ibyo guhagarika ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya

U Bwongereza bwahakanye amakuru yumvikanisha ko bwahagaritse ibikorwa byose by’imyitozo ya gisirikare muri Kenya, buvuga ko ayo makuru atari ukuri. Uko gusobanura gukurikiye amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko u Bwongereza bwahagaritse ikigo cyabwo cya gisirikare cy’imyitozo (cyitwa BATUK, mu mpine y’Icyongereza), nyuma y’uko Leta ya Kenya idatanze uruhushya rwa ngombwa rucyenerwa […]