Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gutangiza umuganda rusange w’isuku uzajya ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho mu gihe cy’amasaha atatu ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo z’imodoka bizajya bihagarikwa mu rwego rwo guha abaturage umwanya wo gukora isuku.
Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, wavuze ko umuganda uzajya utangira saa moya za mu gitondo ukarangira saa yine.
Muri ayo masaha, Abanya-Uganda bose basabwa kwitabira ibikorwa by’isuku mu bice batuyemo, mu gihe imodoka zitazaba zemerewe kugenda mu mihanda, ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bizahagarikwa.
Nabbanja yavuze ko Guverinoma ya Uganda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo guhangana n’indwara ziterwa n’isuku nke, dore ko 75% by’indwara zibasira abaturage mu gihugu zifitanye isano n’iki kibazo.
Yavuze ko indwara zirimo malaria, impiswi na tifoyide zishobora gukwirakwira cyane ahantu hagaragara isuku nke, bityo ko umuganda w’isuku uzafasha abaturage kugira uruhare mu gukumira izo ndwara.
Minisitiri w’Intebe Nabbanja yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2025, iyobowe na Perezida Yoweri Museveni, ikemeza ko hashyirwaho umunsi ngarukakwezi wo gukora isuku mu gihugu hose.
Yatanze urugero rw’Umujyi wa Kampala, avuga ko buri munsi haboneka imyanda iri hagati ya toni 2,000 na 25,000, ariko hagati ya 50% na 60% gusa akaba ari yo ikusanywa ikanajugunywa ahabugenewe.
Yavuze ko indi myanda isigara mu mihanda no mu bindi bice by’umujyi ifunga imiyoboro y’amazi, igahumanya ibidukikije ndetse ikongera ibyago byo kwaduka kw’indwara.
Hashingiwe kuri raporo za Minisiteri y’Ubuzima, Nabbanja yavuze ko abana bagera kuri 33 bapfa buri munsi bazize indwara zifitanye isano n’isuku nke n’isukura ridahagije.
Guverinoma ya Uganda kandi yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku ngingo ya 39 y’Itegeko Nshinga rya kiriya gihugu, iteganya uburenganzira n’inshingano byo kurengera ibidukikije no kugira ahantu hasukuye.
Nabbanja yavuze kandi ko Perezida Yoweri Museveni yategetse Polisi n’izindi nzego z’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu muganda rusange, kugira ngo abaturage bose bubahirize gahunda yashyizweho.


