IMG-20260724-WA0013

U Burundi burateganya gukoresha asaga miliyari 6000 Fbu y’ingengo y’imari ya 2026-2027

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Nestor Ntahontuye, yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026–2027 irenga miliyari 6,000 (miliyari 2 zAmadolari ya Amerika) z’amafaranga y’u Burundi.

Yatangaje ibi ku wa 23 Nyakanga 2026 i Bujumbura, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri agamije gutangiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026–2027.

Nk’uko inkuru dukesha RTNB ivuga, umuyobozi wa guverinoma yavuze ko iyi ngengo y’imari izana impinduka nshya zijyanye n’imiterere mishya y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagaragaje ko u Burundi bwavuye ku ntara 18 bukajya kuri eshanu, mu gihe umubare wa za komini wagabanutse, naho uwa za zone na za n’imidugudu ukaba warongerewe.

Gukwirakwiza ububasha bwo gucunga umutungo kuva mu nzego zo hasi
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko izi mpinduka mu micungire y’ubuyobozi ziherekejwe n’uburyo bushya bwo gusaranganya umutungo wa Leta.

Igice cy’amafaranga mbere cyacungwaga na za minisiteri ubu kizajya gishyikirizwa intara na za komini, bityo bitume inzego z’ibanze zicunga uwo mutungo ubwazo kandi byihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yasabye abacungamari bose ba leta gukoresha umutungo neza, kandi bakibanda ku gutanga umusaruro, kugira ngo bagere ku musaruro ufatika hakoreshejwe amafaranga babasha kugenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply