Umukinnyi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we usanzwe atuye muri Australie, mu muhango wabereye mu muhezo, aho bemeranyije gutangira urugendo ruganisha ku rushako.
Amakuru y’uko Nyambo yambitswe impeta yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko uyu muhango wari wabaye mu ibanga rikomeye.
Abitabiriye ibyo birori bari barasabwe kutagira amafoto cyangwa amashusho bafata, kuko hari hateganyijwe ko ibihe byose by’ingenzi byafatwa n’ababigize umwuga, bikazashyirwa ahagaragara mu gihe cyateganyijwe.
Bivugwa ko na Nyambo ubwe atari azi icyari kimutegereje. Yari yitabiriye ibyo birori azi ko agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuhanzikazi Bwiza, ndetse yari no mu itsinda ryari ryafashije mu myiteguro y’uwo munsi.
Icyakora, ibyo birori byari byateguwe nk’uburyo bwo kumutungura. Nyambo wari usanzwe azi ko umukunzi we ari muri Australie kandi ataherutse kuza mu Rwanda, yatunguwe no kumubona amusanze muri uwo muhango.
Muri uwo mwanya, uwo musore yamupfukamiye amusaba ko bazabana nk’umugore n’umugabo, amwambika impeta, maze Nyambo abyemera n’ibyishimo byinshi, bituma ibirori bihinduka umunsi wihariye mu buzima bwe.


