IMG-20260724-WA0007

Bugesera: Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yafunguye ku mugaragaro Imbuto Hub, ikigo cy’imyidagaduro n’ubumenyingiro butandukaye bigenewe urubyiruko giherereye mu Karere ka Bugesera, ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryanho Imbuto Foundation.

IMG 20260724 WA0008

Muri iki kigo cya Imbuto Hub, hakorerwa ibikorwa bitandukanye, bifasha urubyiruko, birimo iby’imyitozo ngororamubiri nka Karate, umupira w’amaguru, imikino y’amaboko nka basketball, handball, kubyina Kinyarwanda.

IMG 20260724 WA0006

Uhasanga ibindi bitandukanye, birimo isomero, Irerero ry’abana, n’ahandi higishirizwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, kogosha, gusuka n’ibindi bikorwa by’ubwiza bw’abakobwa hakabamo n’icyumba cyagenewe ubujyanama ku buzima n’imibereho myiza.

IMG 20260724 WA0009

Ni igikorwa remezo cyagenewe urubyiruko, ariko hari n’abari mu zabukuru baza kuhakorera imyitozo ngororamubiri mu masaha y’umugoroba, bagakora ibijyanye n’intege nke zabo, ariko bakahananurira imitsi, bakanahura bagasabana, bikabarinda kwigunga no kugira irungu.

IMG 20260724 WA0012

IMG 20260724 WA0010

IMG 20260724 WA0011

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply