Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa AFC/M23 ukwiye “kwitandukanya n’u Rwanda” mbere yo kujya ku meza y’ibiganiro n’ubutegetsi buyobozi na Perezida Félix Tshisekedi.
Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu kiganiro cyabereye kuri Space X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera.
Uyu mugabo ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ibiganiro by’igihugu n’impamvu AFC/M23 ndetse n’ihuriro ‘Sauvons la RDC’ rya Joseph Kabila batagaragara muri iyo nzira, yavuze ko Perezida Tshisekedi atigeze afata icyemezo cyo gukumira burundu AFC/M23 cyangwa ‘Sauvons la RDC’ mu biganiro, ahubwo ko yashyizeho ibyo agomba kubanza gukora kugira ngo yemererwe kwicara ku meza y’imishyikirano.
Mende yavuze ko “AFC/M23 igomba kwitandukanya n’u Rwanda, guhagarika ibikorwa by’imirwano no kureka gukorana n’igihugu cy’amahanga mu kurwanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yavuze kandi ko, ku bw’imyumvire y’ubutegetsi bwa RDC, AFC/M23 imaze igihe ifatwa nk’umutwe wakoranye n’u Rwanda, ibintu yavuze ko byemezwa n’ibihano byafashwe n’inzego mpuzamahanga ndetse n’ibikorwa by’inzego z’ubutabera za Congo.
Yavuze ko icyo Leta ya RDC isaba abo muri AFC/M23 atari ukwishyira mu maboko yayo, ahubwo ko ari “kugaragaza ko bitandukanyije n’u Rwanda no kureka intambara.”
Mende yavuze ko abo muri uyu mutwe bagomba kugaragaza ko bamenye ko bari mu nzira itari yo, bagahitamo gusubira mu nzira yo gukunda igihugu, gushaka amahoro no kudakomeza kuba ibyo yise “ibikoresho by’umutwe w’amahanga”.
Mende yakomeje avuga ko AFC/M23 igomba kandi “guhagarika ibikorwa byo kwica Abanyekongo no kwamagana ubwicanyi”, kugira ngo ibashe kugira umwanya mu biganiro.
Yavuze ko, mu gihe abagize AFC/M23 baba batiteguye gutera iyo ntambwe, umwanya wabo utagomba kuba ku meza y’imishyikirano.
Uyu mugabo icyakora yavuze ko hari abantu bari muri AFC/M23 bashobora kwitabira inzira ya politiki, cyane cyane abatari gukurikiranwa n’ubutabera kandi biteguye kureka gufata intwaro.
Yasobanuye ko Perezida Tshisekedi atigeze avuga ko kuba umuntu ari umunyamuryango wa AFC/M23 bihita bimubuza kwitabira ibiganiro, ahubwo ko igisabwa ari “kureka gushyira RDC munsi y’ibendera ry’u Rwanda”, guhagarika imirwano no kwamagana ubwicanyi.”
Lambert Mende yavuze ibi mu gihe uruhare rwa AFC/M23 mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC rukomeje kuba impaka, aho impande zitandukanye zisaba ko ibiganiro by’igihugu byaba birimo abantu bose bafite uruhare muri politiki n’umutekano.


