Rubavu: Abakuwe mu byabo bahunzwa ibiza barataka imibereho mibi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bakuwe mu ngo zabo ubuyobozi bukabacumbikisha mu mashuri hikangwa ko bagirwaho ingaruka n’ibiza byaturuka ku mvura nyinshi ishobora kugwa,none ubu bakaba bugarijwe n’imibereho mibi.

Ni ibintu n’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzi, ko aba baturage babayeho nabi aho ngo babasha guteka ari uko uwo munsi habonetse umucyo, ndetse ko ubutabazi bw’ibanze bwabashije kubaha ari ukubacumbikishiriza mu mashuri no mu baturanyi.

Mu nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, yanitabiwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubuyobozi ntibwatinye kuvuga ko ubuzima bw’aba baturage butifashe neza.

Uyu yagize ati”Cyane cyane nk’abo bajyanwe mu mashuri nko guteka ntibari butekere mu mashuri ariko nk’igihe habayeho umucyo bagateka hanze, ku buzima byo ni ugukomeza gukurikirana uko babayeho”.

Undi ati “Kuryama barabana n’iyo miryango yabacumbikiye birumvikana, bagiye basanga imiryango ibacumbikira n’ubundi barabanje kureba niba bazabasha kubafasha”.

Ntuma yo kumva ko nta bundi butabazi bw’ibanze ubuyobozi bwahaye aba baturage uretse kubacumbikishiriza gusa, Minisitiri Shyaka yasabye ubuyobozi gukodeshereza aba baturage bagakurwa muri aya mashuri.

Min Prof Shyaka yabasabye kubikora vuba na bwangu harebwa ituze ryabo ngo kuko abaturage aribo igihugu gikorera. Yagize ati “Bagiye gushakirwa uburyo bagiye kubaho n’uburyo bagiye gufashwa kugira ngo babe bari ahantu baba batekanye, hari abantu bari bacumbikiwe mu mashuri abo guhera ejo abo bantu baraba bafite ahantu bikinga”.

Yakomeje avuga ko n’abacumbikiwe mu miryango, ikibazo cyabo kigiye gushakirwa ibisubozo birambye.

Mu buryo burambye bwo guhangana n’ibiza, Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine asanga imyubakire ikwiriye kunozwa ikajyana n’uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije nk’uko RBA ibitangaza.

Yagize ati “Hari aho binatangaje aho usanga abaturage hamwe na hamwe bubaka nta na fondasiyo z’amabuye bashyizemo, ugasanga amatafari niyo agize fondasiyo, nta kabuza aba agomba kugwa”.

Bimwe mu bikorwa bikunzwe kwibasirwa n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba birimo ubuhinzi, ubutaka buriduka, imihanda, ibiraro n’ibindi, ibi ngo bikaba bikoma mu nkokora iterambere rirambye.

Ikibazo by’abakuwe mu byabo bakaba bacumbitse mu miryango n’ahandi ubuzima bwabo butifashe neza bikaba bigaragara no mu tundi turere twa Ngororero na Rutsiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *