Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko umunyeshuri azajya ahabwa inkunga imwemerera kwiga Kaminuza y’u Rwanda hagendewe ku manota afite, ko iby’ibyiciro cy’Ubudehe byitabwagaho bigiye guhagarara.
Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali, nibwo Minisitiri w’Intebe yamaze impungenge abari bakizifite bitewe n’ibyiciro babarizwamo by’ubudehe biba imbogamizi rimwe na rimwe ku myigire y’abana babo.
Ibi byagarutsweho nyuma y’ikibazo cyabajijwe muri iyi nama na Uwihirwe Theodosie wo mu Karere ka Burera wigisha mu mashuri abanza, akavuga ko inguzanyo za buruse zitangwa ku bana bashaka kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hagendewe ku budehe byagize ingaruka kuri benshi barimo n’abana ba mwarimu.
Ati “Abana twigisha mu mashuri abanza twese turi mu cyiciro cy’ubudehe cya Gatatu, icyo cyiciro cyabaye imbogamizi zibuza amahirwe abana bacu guhabwa kuri iyo nguzanyo, kandi abarimu twigisha mu mashuri abanza nta bushobozi dufite bwo kurihira abana amashuri ya Kaminuza, mu byifuzo byanjye numva hajya hashingirwa ku rwego rw’imitsindire, icyo umwana yifuza kwiga, iby’ubudehe bigakurwa muri izo mpamvu”.
Mu gusubiza iki kibazo cy’uyu mwarimukazi wabarije benshi bagiye bahura nacyo, Minisitiri w’Intebe yavuze ko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana.
Yagize ati “Ni ikibazo twaganiriyeho turakizi ko mwarimu wigisha amashuri abanza atabasha kurihirira umwana we kaminuza n’ubwo yaba yatsinze neza. Icyo namwizeza ni uko kigiye gukemuka kuko mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ntabwo Icyiciro cy’ubudehe ntikizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri. Guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagize.”
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko ibi bitazabuza umubyeyi usanzwe afite ubushobozi kurihirira umwana we, ati “Abashoboye kubishyurira bazabishyurira ariko muri ba bandi batabashije kwishyura bahabwa buruse ntabwo icyiciro cy’Ubudehe aricyo tuzajya tureba, tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga”.
Uko byakorwaga, abanyeshuri bafite imiryango iri mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu nibo bemererwa guhabwa inguzanyo yo kwiga Kaminuza mu gihe bujuje ibindi bisabwa.
Icyakora nabo bagenda basumbanya amahirwe kuko uri mu cyiciro cya mbere yujuje ibindi byose aba arusha mugenzi we uri mu cyiciro cya gatatu.
Icyiciro cy’ubudehe gihabwa amanota 20 mu bigenderwaho ngo umunyeshuri ahabwe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza. Amanota umunyeshuri yagizi bihabwa amanota 40 ndetse n’amasomo umunyeshuri aziga bigahabwa amanota 40.
Abagiye kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga bahabwa amahirwe menshi kurusha abandi.
Ahagana mu mwaka wa 2010 ni bwo hatangiye iki gikorwa cyo guha umunyeshuri inguzanyo ya buruse harebwa ikiciro cy’Ubudehe ababyeyi be babarizwamo. Ibi byagiye bituma umubare utari muto w’abana batabasha kwiga kubera ibi byiciro kandi mu by’ukuri ubumenyi n’ubushake byo kwiga babifite.
Byagiye bigira ingaruka kuri benshi kuko nko mu banyeshuri basaga ibihumbi 13 bari basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2018/19, abayemerewe basaga gato 8400.
Mu mwaka wa 2016 nibwo hasohotse raporo nshya y’ibyiciro by’ubudehe ivugurura ibyari byaragiyeho mu mwaka wa 2014.
Iyo raporo yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.
Icyiciro cya kabiri kirimo ingo 703,461 bingana na 29.8%by’Abanyarwanda bose, icya gatatu kirimo ingo 1,267,171 bingana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 bingana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.


