Ku izina ry’ubuhanzi yitwa Nzinzi wa Nzigiye akaba ari umuhanzi n’umucuranzi w’indirimbo za Gakondo, uyu mugabo utuye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali avuga ko yigeze gushushanya Perezida Habyarimana Juvenal ifoto ye imaze gushimwa yizezwa ko azajya kwiga Kaminuza ariko abura ayo mahirwe bitewe n’uko ngo yakomokaga i Nyanza.
Uyu muhanzi ufite n’uburwayi bw’amaso avuga ko nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga kaminuza, yaje kwiga muri serayi, yagura impano ye mu byo gushushanya ari nako yimenyereza gucuranga no kuririmba.
Mu mwaka wa 2017 ngo yahimbiye indirimbo Perezida Kagame wiyamamazaga kuri uyu mwanya, agomba kumuririmbira i Nyanza aho yari kujya kwiyamamaza ariko aza kwangirwa kujya ku rubyiniro (Stage) kandi indirimbo ye ariyo irimo gucurangwa.
Ni byinshi uyu muhanzi avuga yagiye acamo, Reba ikiganiro cyose


