Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International urasaba RIB kugeza imbere y’ubutabera, Jackie Umuhoza, akekwaho ubutasi n’ubugambanyi. Mu ibaruwa nomero AFR 47/1600/2019 yo kuwa 20 Ukuboza, Amnesty yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga Bwiza.com yabonyeho, isaba uru rwego kugeza uyu mukobwa mu butabera hagendewe ku mategeko kuko ngo nta muntu urenza iminsi itanu ataragezwa mu butabera nyuma yo gutabwa muri yombi. Rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwemeje ko kuwa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo rwafashe Jackie Umuhoza agafungwa akekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi, kugira ngo hakorweho iperereza ryimbitse. Ibaruwa yanditswe na Amnesty iragira iti ” Kuri Jeannot Ruhunga nkwandikiye ku bijyanye n’ikibazo cya Jackie Umuhoza wafashwe kuwa 27 Ugushyingo 2019. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rubinyujije kuri Twitter kuwa 28 Ugushyingo rwemeje ko rumufite ngo akorweho iperereza ku byaha by’ubutasi n’ubugambanyi, bishobora gutuma umuntu akatirwa imyaka 25 y’igifungo,” Iyi baruwa ikomeza igira iti ” Nyuma y’ibyumweru bitatu, ubushinjacyaha ntacyo buramushinja ndetse nta n’ibyo yashinjwe ngo umucamanza yemeze ko akomeza gufungwa. Amategeko yo gukurikirana ibyaha avuga ko umuntu ukekwa atarenza iminsi itanu afunzwe ataragezwa nyuma yo gufatwa. Gukomeza gufungwa bishobora kugenwa n’umucamanza abisabwe n’ubushinjacyaha bugaragazaje impamvu zikomeye.” Amnesty ikomeza ivuga ko ” Niba Jackie Umuhoza nta cyaha gikomeye mpuzamahanga kimuhama, yavanwa muri gereza” Isaba RIB ko mu gihe atararekurwa, yahabwa uburenganzira bwe, bukubahirizwa, burimo kubonana n’umwunganira mu mategeko, gusurwa n abo mu muryango we, guhabwa ubuvuzi bwose yakenera ndetse no kudakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi ibyo ari byo byose. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yabwiye Bwiza.com ko dosiye ya Jackie Umuhoza igikorwa, ko azagezwa mu butabera igihe iperereza rizaba rirangiye. Ati ” Dosiye ye [Jackie Umuhoza] iracyakorwa, ntabwo irarangira. Iperereza nirirangira izashyikirizwa ubutabera, azaburana hanyuma birangire.” Kuba Jackie Umuhoza akomeje gufungwa nyuma y’iminsi itanu iteganywa n’itegeko, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ” Amategeko hari aho ateganya gufungwa mu minsi 90 kandi ko ibyaha Jackie Umuhoza akurikiranweho biri muri urwo rwego.” Ku mpungenge z’uko Jackie Umuhoza yaba abayeho nabi ndetse ko yaba akorerwa iyicarubozo nk’uko byagiye bivugwa, Marie Michelle Umuhoza yabwiye Bwiza.com ko ayo makuru atari impamo. Yavuze ko Jackie Umuhoza ahabwa uburenganzira bwose buhabwa ukekwaho ibyaha nk’uko buteganywa n’amategeko. Ati ” Ibyo Amnesty ivuga ni uburenganzira bwayo kubivuga. Umuntu ufunzwe afite ibyo ateganyirizwa n’amategeko harimo gufungwa neza, gusurwa, iyicarubozo ni icyaha ntawayikorera umuntu ufunzwe, kubonana n’umunyamategeko. Byose biteganyijwe mu mategeko, birubahirizwa.” Ku ngingo y’amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ko Jackie Umuhoza adafungiwe muri gereza isanzwe, ko ahubwo afungiwe ku Irebero mu nzu y’ibanga, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ibi ari ibihuha. BBC ivuga ko uyu mukobwa ari umwana w’umuvugabutumwa w’Umunyarwanda Deo Nyirigira bivugwa ko aba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero. Amakuru Bwiza.com ifite ni uko uru rusengero rwitwa AGAPE ruri mu Mujyi wa Mbarara, rwatunzwe agatoki n’Umunyarwanda, Emmanuel Cyemayire, wari ufite iduka ryitwa Sanyu Electronics muri uyu mujyi nyuma agafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, zikamukorera iyicarubozo nyuma zikamujugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Cyemayire yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye, atunga agatoki pasiteri Deo Nyirigira kuba inyuma y’itotezwa yakorewe. ackie Umuhoza n’abavandimwe be baba mu Rwanda, umwe mu bo mu muryango wabo utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko aba bavandimwe hashize igihe kinini bambuwe ibyangombwa byabo byose n’inzego z’umutekano. Amategeko ahana mu Rwanda avuga ko ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi birimo; kumena ibanga rya leta, gushakisha ibanga rya leta ugambiriye kurimena, gukora ibyo ugamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu n’ibindi. Iki cyaha gihanishwa igifungo kitarenga imyaka 15 iyo igihugu kiri mu mahoro, cyangwa imyaka itarenga 25 mu gihe cy’intambara nk’uko ingingo ya 192 y’iri tegeko ibivuga.


