U Rwanda rurashinjwa gufasha inyeshyamba, Koreya ya Ruguru igashinjwa gucuruza intwaro muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’ibanga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yongeye gushinja u Rwanda guha imyitozo no gutera inkunga y’amafaranga n’ibikoresho abarwanya ubutegetsi mu Burundi ngo bahirike ku butegetsi perezida Nkurunziza.

Itsinda rigizwe n’impuguke zigenga zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ngo zikore igenzura ku bijyanye n’ibihano byafatiwe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje mu ibanga muri Gashyantare ko abarwanyi 18 b’Abarundi bafatiwe mu burasirazuba bwa Congo bakavuga ko bakuwe mu nkambi y’impunzi mu Rwanda hagati muri 2015 bagahabwa imyitozo ya gisirikare n’abarimu ngo barimo n’Abanyarwanda ariko ibi u Rwanda rwabiteye utwatsi.

Muri raporo nshya y’impuguke, ngo yabonweho na Reuters kuri uyu wa Kane, itariki 12 Gicurasi, ikaba igomba no kugibwaho impaka na komite ishinzwe ibihano y’Akanama k’Umutekano ka Loni kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2016, baravuga ko ibyo bintu u Rwanda rwabikomeje no muri 2016.

Iri tsinda ngo ryahuye n’Abanyarwanda nabo ngo bemeje ko bagize uruhare mu gutoza abo Barundi cyangwa ngo bakoherezwa muri Congo guha ubufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.

sec

Ubu bushakashatsi ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, buravuguruza ibyatangazwaga n’abayobozi bamwe bo mu burengerazuba mu mezi ashize bavuze ko nta bufasha na bumwe bw’Abanyarwanda bwari bugenewe inyeshyamba z’Abarundi bwigeze bufatwa mu mwaka ushize.

Impuguke za Loni zavuze ko zagejeje ibyo zagezeho kuri guverinoma y’u Rwanda igahakana kugira uruhare urwo ari rwo rwose ivuga ko itari izi iby’iyinjiza mu nyeshyamba impunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Mahama. Abahagarariye u Rwanda muri Loni ntacyo baratangaza kuri iyi raporo kugeza ubu nk’uko Reuters ikomeza ivuga.

Iyi nkuru kandi ikomeza ivuga ko bamwe mu bagize aka kanama k’umutekano ka Loni bifuza kohereza abapolisi mpuzamahanga mu Burundi bagafasha mu guhagarika ubugizi bwa nabi, ariko bakanagenzura umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Impuguke za Loni kandi zatanze amakuru avuga ko ba ofisiye benshi mu ngabo za FARDC bazibwiye ko Koreya ya Ruguru yahaye igisirikare cya Congo n’igipolisi imbunda za pistols ikanohereza abarimu 30 bo gutoza umutwe ushinzwe kurinda perezida na Special Forces.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru gisanzwe cyarashyiriweho ibihano bikibuza gucuruza intwaro , kuzigura (Embargo) no gutoza. Naho embargo yafatiwe Congo isaba leta kumenyesha Komite ishinzwe Ibihano y’Akanama k’umutekano ka Loni intwaro zose ziguzwe cyangwa imyitozo igiye guhabwa ingabo.

Impuguke zivuga ko zasanze benshi mu basirikare bakuru ba Congo, kimwe n’abapolisi benshi boherejwe mu butumwa bwa Loni, baragaragaraga bafite pistols zakorewe muri Koreya ya Ruguru.

Aba basirikare ba Congo ngo babwiye izi mpuguke ko izi mbunda zinjiriye ku cyambu cya Matadi zivuye muri Koreya ya Ruguru mu 2014. Izi mpuguke kandi ngo zanasanze izi mbunda ziboneka ku isoko ritemewe i Kinshasa.

Izi mpuguke rero ngo zasabye Koreya ya Ruguru na Congo kugira icyo bivuga kuri aya makuru, ariko ngo ntizirasubizwa. Abayobozi b’ibihugu byombi ntacyo bigeze babivugaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *