Mu gihe hari bamwe mu banyapolitiki bavuga ko uwari Perezida Kabila arisha inyuma akanakoresha ubutegetsi buriho muri Congo, Perezida Tshisekedi yashimangiye, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku wa gatanu 13 Ukuboza 2019, ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite undi mukuru w’igihugu usibye we wenyine kandi ko atari mu ipiganwa n’uwariwe wese.
Yagize ati: â Nta muntu n’umwe turi mu irushanwa, ni nge mutware ngenyine. Uwo nasimbuye ntabwo ari we umfatira imyanzuro. â
Perezida Tshisekedi yabaye Umukuru wâIgihugu kuva tariki ya 25 Mutarama 2019. Yazanye amatwara mashya arimo kugira guverinoma ihuriweho hagati yâihuriro ryâamashyaka arimo (CACH) ndetse na FCC rya Kabila.
Mu nteko ishinga amategeko kandi higanjemo abagize ihuriro rya Joseph Kabila, abagerageje kubisesengura babisanishije na politiki bavuga ko bisa nâaho Perezida Tshisekedi atangiye gutegekerwa ku ngoma ye cyangwa se kwerekerwa ibyo akora, akaba nta bubasha afite bwo gufata ibyemezo.
Perezida Kabila yavuye ku butegetsi ubwo mbere yari yavuze ko atazongera kwiyamamariza umwanya wâUmukuru wâIgihugu, Felix Tshisekedi, Martin Fayulu na Ramazani Shadary bahatana bonyine ariko umusaruro wavuye mu matora ntiwashimishije Fayulu bari bahatanye cyane. Iki gihe byavuzwe ko Tshisekedi yatsindishirijwe amatora abifashijwemo nâubutegetsi bwa Kabila.
Kuba yaratsinze abifashijwemo na Joseph Kabila, ababivuga babibona nkâimpamvu Tshisekedi akwiriye kugendera ku mabwiriza ye, akamuha ibyo amusabye gusa hari ababona imitegekere ya Tshisekedi nkâiri mu manegeka cyane ko ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko Kabila yaba ari kwigarurira imitima yâabantu gake gake, akazaba nka âcya kikurya kitajya kure yawe, ahubwo kiba mu myenda wambara.â


