Umushumba w’itorero “Church Warden” muri uganda, irari ngo rikomeje kumuhatira kuryamana n’intama ashinzwe kuyobora mu gihe byavugwaga ko yari yarabasabye gusenga bambaye ubusa.
Hashize iminsi mike uwiyita umukozi w’imana, Robert Nasasira washinze itorero muri uganda ahitwa Kiruhura azanye inyigisho zo kujomba udukinisho dufite ishusho y’igitsinagabo hagati y’amaguru y’abakobwa bo mu idini rye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru howwe cyo muri Uganda, ngo uyu mupasiteri yagiye akomeza gukangurira abayoboke be gusenga bambaye ubusa ko ariko umwuka wera umubwira.
Uwitwa Jenipher Asasiira, usengera muri iri torero avuga ko binubira inyigisho umushumba wabo abaha, agahamya ko ari amadini y’inzaduka yiyita aya Gikirisitu.
Abakobwa bagera kuri 59 bo muri iri dini ngo nibo bambariye ubusa paster Robert ndetse n’amafoto yabo ahanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri za telephone.

Abayoboke bakomeje gutabaza Leta binubira inyigisho zikomeje gushora urubyiruko mu busambanyi, ibi bikorwa benshi basesenguramo irari ry’ubusambanyi,paster Robert ngo abihuriyeho na mugenzi we Katambala uyobora itorero ryitwa Kiswahili Gospel Ghurch.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


