Imvura, inyota, inzara, bimwe mu dushya twaranze noheli ya 2019. Umunsi Mukuru wa Noheli wizihizwa kuwa 25 Ukuboza buri mwaka.
Mu Rwanda hari umubare munini w’ababakiristu bayizihiza, aho biteganyijwe ko izaba kuwa Gatatu muri uyu mwaka wa 2019. Umunsi w’ibyishimo ujyana no kugira ibishimishije by’uwo munsi ndetse no kongera kwibuka ibinejeje byabaye mu minsi yabanje. Uko byari byifashe ku Muhima/ Nyarugenge Bwiza.com aho yageze mu midugudu y’Amizero, Inyarurembo, Ubuzima mu Kagari k’Amahoro nta kidasanzwe. Nko mu Mudugudu w’Inyarurembo, nta mazi yari ahari ku bw’ikorwa ry’umuhanda. Umwe mu bakora irondo ati “Nabuze n’ayo ngura ifiriti rwose, ubwo nabonye icyo nywa.” Abaturage mu masaha y’umugoroba bari mu tubari ariko kuba imvura yaguye amasaha y’umugoroba agera kuri ane hari abo yavangiye. Ibi byose byahuriranye no kuba ibyo kurya bihenze nk’uko Bwiza.com yari yabitangaje kuwa 24 Ukuboza. Gicumbi/Byuma mu mujyi Hari abo noheli yagezeho biganje abanywa ikigage, ab’amikoro aciriritse. Bwiza.com yazengurutse mu Mujyi wa Byumba hari abanywi n’abahaze tubari two mu Mujyi wa Byumba mu mujyi. Ku rundi ruhande umuhanda wose ujya mu Rukomo, Rukomo kumanuka Rwasama ubundi kugaruka i Byumba, hose byari hanyuma y’iminsi isanzwe y’akazi. Byagaragaraga ko ab’amikoro aringaniye n’aba ntaho nikora ntacyo bari bahugiyeho. Kinyinya/Gasabo Kwitwa akana yezu abandi bagahurira mu masoko n’amaguriro bagura ibiribwa byo mwizihiza uwo munsi gusa uyu mwaka bisa n’ibyabaye amateka urugero twavuga nko mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya na Bumbogo wasangaga abaturage nyuma yo kuva mu misa biturije mu ngo zabo utanamenya ko hari icyabaye abafite utubari bibabaza niba noheli yabaye koko. Ugerageje kuganira nabamwe mubacurizi bavuga ko impamvu aribiciro bihanitse ku bicuruzwa byose ndetse n’akazi kakaba karabaye iyanga Kampala/Uganda Nta kintu kidasanzwe cyaranze izihizwa ry’umunsi mukuru wa Noheri, umunsi ufatwa nk’ukomeye mu bemera Kristo kuko ubibutsa igihe umucunguzi wabo yavukiye. Birumvikana ko muri za kiliziya n’insengero habaye misa n’amateraniro hirya no hino mu rwego rwo kwishimira uwo Mwami. Hose muri za kiliziya no mu nsengero abantu bari bakubise, buzuye kugeza bahagaze no hanze kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. Muri gaturika higishijwe imirongo iboneka muri Bibiliya ntagatifu ivuga ku ivuka rya Yezu, mu ndimi z’Ikigande ahenshi, n’indirimbo z’ Icyongereza bagacishamo n’Ikilatini. Uru rurimi rukoreshwa na kiliziya muri misa zikomeye nk’iya Noheri, Pasika n’indi. Mu barokore na ho byari uko abantu bakubise ari benshi baje kumva no kwizihiza ibyerekeye kuvuga kwa Yesu. Ahantu habiri nabashije gusura, bahurije ku byerekeye uwo Mwami babaza bati ” Ese Yesu ni iki mu bugingo bwawe?”. Basobanuye ko ari Umwami bavuga no ku mategeko abiri agenga ubwo bwami. Itegeko rya mbere ryari ukubaha Umwami no kubahiriza amategeko yose agenga ubwami bwe, ukayumvira ukanayashira mu bikorwa. Itegeko rya kabiri, hasobanuwe ko umuntu uri muri ubwo bwami agomba gukunda mugenzi we nk’uko yikunda. Aha batanze urugero nko kuba utasambanya mugenzi wawe uzi ko umugusha mu cyaha ukamukura mu byizerwa. Aho ngo ntuba umukunda kuko umukunze wamwifuriza kujya mu bwami bw’Imana. Abakirisitu bari baberewe barimbye bambaye neza ariko cyane cyane abana kuko uyu munsi ubitirirwa. Icyo nibajije hose nanyuze ni kuki iyo hatabaye iminsi mikuru nk’uyu abakirisitu babyitabira gake? Baba hehe umwaka wose? Ibyo ariko sinabitinzeho cyane ariko byagaragaye ko abakirisitu batari bake ari abo mu minsi mikuru gusa. Cyakoze misa cyangwa amateraniro ntibyabatindiye kuko bagombaga kwihutira kujya mu rugo kureba ibyateguwe. Nk’uko twari twabivuze mu myiteguro ya Noheri, wabonaga mu ngo z’abantu bidashyushye nk’ibindi bihe bitewe n’ubukene. Ntawatumiye umuturanyi ngo basangire nta rusaku mu ijoro rwumvikanye, mbese wari umunsi nk’iyindi yose. Umwe mu baturanyi bacu ku mugoroba ni we washyizeho imizindaro avuza umuziki mpengereje mbona abagize umuryango we barimo kuwukata. umwe mu baturanye n’umunyamakuru wacu uri i Kampala ngo kumugoroba yashyizeho imizindaro ku buryo yateje urusaku rwinshi. Gusa ngo ntibyatinze rurogowa n’imvura yababihirije barabihagarika. Mu mujyi wo wari wumye ubuzima busa n’ubwahagaze ibikorwa by’ubucuruzi, amabanki n’ibindi byose byahagaze. Usibye abaturage bajyaga gusenga n’abashinzwe umutekano ni bo bonyine bagaragaraga mu mihanda ya Kampala. Ku rundi ruhande byari ibicika kuko nk’aho nageze Kabalagala na Kansanga, inkoko, akabenzi na byeri byarahagorewe kuko ababaga bicaranye ku meza nk’inshuti cyangwa abavandimwe,ni byo wabonaga biteretse, abandi babyina ku buryo hari n’abo twabonye bahengamye basinze. Andi makuru twabwiwe ni uko utubyiniro twose twari twaronse abakiliya ku bwinshi ku buryo ba nyiratwo bazibye icyuho cyangwa igihombo bagize mu mezi yashize. Igitangaje ni uko mu gihe abenshi bishimiraga ivuka rya Yesu bagasenga bashimira kuba barakijijwe, abandi bishimishaga bakanashimisha imibiri yabo mu byaha. Uho ni ho ibya Noheli bivangira abantu! Muri rusange, noheli yagaragaye ko ititabiriwe mu kwizihizwa, gusa hari icyizere ko wenda hazaba ikinyuranyo kuwa 1 Mutarama 2020 ku bunani.
Bwiza.com yageze mu bice bitandukanye ngo irebe uko umwuka w’i Umunsi Mukuru wa Noheli wagenze. Ni ibice birimo iby’icyaro ndetse no mu Mujyi.
Mugenzi we ati ” Nta na soda nanyoye rwose. Uzi ko kugeza ubu ntarabona umuntu wasinze!”



2 Responses
Imvura, inyota, inzara, bimwe mu dushya twaranze Noheli 2019
Ariko tujye tumenya ko nta muntu uzi itariki Yezu yavukiyeho.Ntabwo Yezu yavutse le 25 December.Ni ikinyoma.Abigishwa ba Yezu ntabwo bizihizaga Noheli.Yatangiye kwizihizwa le 25/12/336.Igitangaje nuko,mu rwego rwo kwishimisha,billions z’abantu batemera Yezu nabo bizihiza Noheli (Abahinde,Abashinwa,aba Buddhists,Animists,etc…).
Imvura, inyota, inzara, bimwe mu dushya twaranze Noheli 2019
Ariko tujye tumenya ko nta muntu uzi itariki Yezu yavukiyeho.Ntabwo Yezu yavutse le 25 December.Ni ikinyoma.Abigishwa ba Yezu ntabwo bizihizaga Noheli.Yatangiye kwizihizwa le 25/12/336.Igitangaje nuko,mu rwego rwo kwishimisha,billions z’abantu batemera Yezu nabo bizihiza Noheli (Abahinde,Abashinwa,aba Buddhists,Animists,etc…).