Nyuma y’isubikwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire ku gifungo bakatiwe ryabaye inshuro eshatu, kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Col. Tom Byabagamba na Rtd. Gen. Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15 ndetse Byabagamba yamburwa n’impeta za gisirikare.
Tom Byabagamba wabaye umuyobozi w’abarinda Umukuru w’Igihugu yahamwe n’ibyaha birimo icyaha cyo gusuzugura iberendera ry’igihugu i Darfur muri Sudan, kwangisha abantu ubutegetsi buriho ndetse no guhisha ibimenyetso. Yari yarakatiwe igifungo k’imyaka 21.
Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara. we yajuririye igifungo k’imyaka 20 yakatiwe, ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi buriho no guteza imvururu muri rubanda.
Tom Byabagamba na Gen. Rusagara bajuririye ibi bifungo kuva muri Gicurasi 2019 gusa ntibigeze bemera ibyo bashinjwa. Bajuriye basaba ko ibihano bahawe byakurwaho. Tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo umwanzuro ku bujurire bwabo wari gusomwa gusa ntiwasomwe, ryimurirwa tariki ya 29 Ugushyingo na bwo ntiwasomwa, ryimurirwa uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2019.
Umucamanza yavuze ko igifungo urukiko rwa gisirikare rwari rwarakatiye Tom Byabagamba na Frank Rusagara bafunzwe kuva mu 2014 , nta cyo rwagaragaje rwashingiyeho kuko ibyaha nk’ibi bihanishwa igifungo k’imyaka iri hagati y’10 na 15.
Tariki ya 4 Ugushyingo 2019, abadepite 6 bo mu Bwongereza bari bayobowe na Baroness D’Souza wigeze kuyobora umutwe wa sena w’iki gihugu bandikiye leta y’u Rwanda bayisaba kurekura Tom Byabagamba na Gen. Rusagara bagaragaza ko igifungo bakatiwe kidahwanye n’ibyaha bakoze. Basabye ko aba bombi bafungurwa ku bw’imbabazi nk’uko amategeko abiteganyiriza uwemeye icyaha, akanasaba imbabazi.
Aba badepite kandi bagaragaje ko batewe impungenge n’ubuzima bwa Byabagamba wahawe insimburangingo amaze kubagwa umugongo na Rusagara afite uburwayi burimo ubwo mu ngingo. Bavuze ko kubarekura bizagaragariza amahanga ko u Rwanda rugirira impuhwe abafunze barwaye ndetse n’abamaze igihe kirekire muri gereza.
Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’Ubutabera yasubije ko mu mategeko yayo, idashobora kwivanga mu kibazo kiri gukurikiranwa mu nkiko keretse igihe yaba ibisabwe hakurikijwe amategeko. Ku Rwanda, kwivanga mu rubanza rwa Byabagamba na Rusagara kwaba ari ukwivanga mu bwigenge bw’inkiko nk’uko byakomeje gusobanurwa muri iyi baruwa yasubizaga aba badepite.


