capture-15.png

Umuhanda Muhanga-Karongi si nyabagendwa ku modoka zose

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’igihugu itangaza ko umuhanda uva i Muhanga ujya i Karongi atari nyabagendwa ku modoka nibi bitewe n’inkangu yacitse ahitwa ku rutare rwa Ndaba.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, polisi ivuga ko abifuza kujya i Karongi bakoresha undi muhanda.

Yagize iti ” Mwaramutse, turabamenyesha ko kubera inkangu yaguye hafi y’urutare rwa Ndaba, imodoka nini zitabasha gukoresha umuhanda Muhanga – Karongi. Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda uca muri Nyungwe cyangwa umuhanda uva Rubavu.”

capture-15.png

Ubutumwa bwa Polisi kuri iki kibazo

Polisi ivuga ko uyu muhanda uri gukorwa bityo ko abawukoresha baba bihanganye.

Uyu muhanda ukunze kutaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura nyinshi. Muri Mata 2018, inkangu ikaba yarafunze uyu muhanda ku gice giherereye mu Murenge wa Rugabano, ahazwi nko ku Rutare rwa Ndaba, nk’uko Polisi yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *