Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 23 kirangira tariki ya 29 Ukuboza 2019. Cyaranzwe n’amakuru y’umutekano mu Rwanda no mu mahanga, umunsi mukuru wa Noheli, ubutabera, imikino, imyidagaduro ndetse n’utuntu tudasanzwe. Inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru gishize turazihera ku magambo ya Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo/Kinshasa, yavuze ku Rwanda.
Adolphe Muzito ngo guterwa u Rwanda ni wo muti w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo/Kinshasa
Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba ari umuhuzabikorwa w’ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu yatangarije i Kinshasa tariki ya 23 Ukuboza ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu byakemurwa no gutera u Rwanda, byaba ngombwa rukomekwa kuri Congo/Kinshasa.
Uwo munsi, Perezida wa LAMUKA, Jean Pierre Bemba na Moise Katumbi mu itangazo bageneye itangazamakuru bamaganye ubutumwa bwa Muzito, bamusaba kwisubira ku magambo yatangaje gusa nta byo yigeze akora.
Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Nsabimana Callixte (Maj. Sankara)
Tariki ya 24 Ukuboza 2019 byari biteganyijwe ko Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aburanishirizwa mu rukiko rukuru rwa Nyanza.
Nsabimana yahageze yitwaje Bibiliya, gusa urubanza ntirwasomwe bitewe n’uko ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’umuntu ufite aho ahuriye n’ibyaha ashinjwa. Arashinjwa ibyaha 16 kurema umutwe w’ingabo utemewe, ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi n’ibindi.
Noheli ngo isigaye ari umunsi usanzwe, inzara n’ibiza nabyo byarayibihije
Noheli isanzwe iba tariki ya 25 Ukuboza. Iyabaye muri uyu mwaka yasanze ubwiganze bw’abavuga ko nta byo kurya bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa nk’inyama zaguze 3700 RWF ku kiro mu gihe zaguraga 2200 RWF, ibishyimbo byageze ku 1000 RWF ku kiro, abandi bakavuga ko imyaka yarumbye, imvura nyinsi na yo ibishya uyu munsi.
Ugereranyije no mu myaka yatambutse, ntabwo Noheli ikitegurwa cyane, keretse mu nsengero, aho abantu bateranira bakishimira ivuka rya Yesu. Ibijyanye no gutegura amafunguro, kugura imyenda mishya yo kwambara kuri uyu munsi ndetse no gusabana byagabanyije ingufu, ni yo mpamvu hari ubwo twumva bavuga ngo ‘Noheli yari iya mbere’ cyangwa se umuntu akakubaza ngo ‘harya uyu munsi ni kuri Noheli?’ kikaba ari ikimenyetso cy’uko uwo munsi usigaye usanzwe kuri bo.
Uretse n’ibi kandi ni umunsi waranzwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu bice byiganjemo Kigali, abantu 12 bahasiga ubuzima nk’uko Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA) yabitangaje, imihanda yuzura amazi, imodoka na moto biratemba, polisi y’igihugu ihagarika imihanda irimo Nyabugogo-Kimisagara na Kanogo-Kimihurura. Ibi biza kandi byagaruye ibitekero bya bamwe mu banengeraga ubuyobozi gusenyera abatuye mu bishanga no mu misozi (mu manegeka).
Gen. Maj. Mubaraka Muganga yakomoje ku bigwi bya RDF mu guhirika Mobutu
Kuri Gen. Mubaraka Muganga uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba no mu mugi wa Kigali, cyari igikorwa kitoroshye guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko wari ufite igitinyiro muri Afurika. Ingabo z’u Rwanda zafashije Laurent Desire Kabila wari inyeshyamba yigometse kuri Mobutu kumuhirika mu 1996, tariki ya 17 Gicurasi ajya mu buhungiro.
Ubu butumwa Gen. Mubaraka Muganga yabuhaye urubyiruko mu nama yabereye mu karere ka Ngoma, yari yateguwe na Pan African Mouvement.
Perezida Nkurunziza ngo ‘igihe cyose cyashira abanyarwanda bazahamagazwa’
Tariki ya 25 Ukuboza 2019 Perezida Nkurunziza yagiranye ikiganiro gisoza umwaka n’itangazamakuru, avuga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda mu byo yise ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda ku Burundi’. Yavuze ko hashira imyaka 100 cyangwa 200, abanyarwanda bazumva bahamagajwe, bakitaba urukiko ku bw’ibyo avuga bakoreye u Burundi.
Perezida Nkurunziza yavuze ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rwaganye ibitero ku gihugu ke kuva mu 2014, harimo n’icyagabwe ku ngabo z’u Burundi muri Komine ya Mabayi tariki ya 17 Ugushyingo 2019. Uyu mukuru w’igihugu, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bakomeje gusaba abaturage kuryamira amajanja muri iki gihe.
Umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba na Gen. Rusagara wasomwe
Col. Tom Byabagamba wari ukuriye abarinda umukuru w’Igihugu yarin yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare igifungo cy’imyaka 21 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu. Rtd. Gen. Frank Rusagara we yari yarakatiwe igifungo k’imyaka 20 nyuma yo guhamwa ibyaha birimo guteza imvururu. Tariki ya 27 Ukuboza 2019, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yanzuye ko aba bombi bakatirwa igifungo k’imyaka 15 kuko ari cyo gihuye n’ibyaha bakoze.
IMIKINO
Sugira Ernest yatijwe muri Police FC nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi abiri adakina yahawe na APR FC. APR FC yatangaje ko Sugira wari umaze iki gihe cyose yitoreza mu ikipe y’Intare FC atazagaragara mu mikino isigaje. We ubwe yitangarije ko yatijwe muri Police FC mu gihe ubuyobozi bwa APR FC butemeza aya makuru, ahubwo bukavuga ko ashaka n’amakipe nka Rayon Sports na Gasogi United.
Umunyezamu Kwizera Olivier yasinye na Gasogi United amasezerano yo kuyikinira amezi atandatu. Yaherukaga muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo yavuyemo muri Gashyantare 2019. Umukino wa mbere (wa gicuti) Kwizera yakiniye Gasogi United, batsinze APR FC igitego 1-0. Uyu mukino werekanwemo amakarita atukura 4.
IMYIDAGADURO
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki yageze mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2019. Yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aje kwitabira igitaramo cya East African Party 2020 kizaba tariki ya 1 Mutarama 2020 muri Kigali Arena gihuriwemo n’ibindi byamamare mu muziki nyarwanda. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 12, kikaba kiri mu bya mbere byitabirwa n’abantu benshi, ahanini bitewe n’umubare munini w’abashaka kwizihiza umwaka mushya bari mu birori.
Ku itariki ya 28 Ukuboza, mu karere ka Musanze habereye ijonjora ry’ibanze ry’abashaka guhatanira irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, hatoranywa abakobwa 6 muri 14 bari bujuje ibisabwa. Ijonjora ry’i Musanze ryabayemo agashya, ubwo Umuhoza Doreen wemerewe gukomeza muri batandatu yaganiraga n’itangazamakuru ntashobore kumenya aho abarizwa, avuga ko yabitewe n’uko ubusanzwe atahaba bitewe n’amasomo. Abasomye inkuru ya Doreen bamunenze, bibaza niba umuntu udashobora kumenya aho atuye n’abahayoboye yahagararira igihugu.
UTUNTU N’UTUNDI
Muri Nigeria na Uganda haravugwa amaresitora asigaye atekesha inyama ibinini bya parasitamolo (paracetamol) kugira ngo zishye vuba, ibicanwa zitwara ntibibe byinshi. Uburyo bwo guteka kandi ngo hari n’ingo zibukoresha, bagafata parasitamolo, bakazivungurira mu nkono. Ntibisaba ibinini byinshi kuko ngo ikinini kimwe kirahagije mu nkono yose. Abaganga bavuga ko kurya amafunguro yategeshejwe uyu muti bituma umwijima n’impyiko bikora nabi, aho kugira ngo ugabanye uburibwe, igahinduka aside (ikinyabutabire gitwika) mu mubiri w’umuntu.


