Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019, Intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni wa Uganda, Adonia Ayebare yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, amuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Museveni burebana n’ umubano hagati y’ ibihugu byombi.
Ntabwo byatangajwe ku mugaragaro icyari gikubiye muri ubwo butumwa.
Ibi bibaye bitunguranye nyuma y’ aho kuwa 13 Ukuboza 2019 i Kampala, intumwa z’ u Rwanda n’iza Uganda zari zishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ ubwumvikane ya Angola, zinaniwe kumvikana zigasohoka mu nama nta kigezweho. Icyo gihe byari byatangajwe ko icyo kibazo kizashyikirizwa abakuru b’ ibihugu kugira ngo bahabwe undi murongo kuko bo bananiwe kumvikana.
Imyaka irenga ibiri irashize ibihugu byombi bitabanye neza, umubano ukaba wasinziriye mu buryo buteye inkeke.
Tariki ya 21 Kanama 2019, nibwo abakuru b’ibihugu byombi bahuriye muri Angola, bahujwe na Perezida Lorenco w’iki gihugu nk’ umuhuza, basinya amasezerano agamije kongera kubanisha neza ibi bihugu. Aya masezerano yashyizeho komisiyo igizwe n’amatsinda abiri y’abayobozi baturutse mu bihugu byombi, ifite inshingano zo kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo, yakoze inama tariki ya 16 Nzeri i Kigali n’iya 13 Ukuboza i Kampala ariko zombi zikaba ntacyo zagezeho.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe irurwanya, igamije guhungabanya umutekano warwo, gufunga mu buryo butemewe no gutoteza Abanyarwanda babayo. Uganda nayo ikavuga ko abo ifunga ari intasi ndetse n’ababa bagamije guhungabanya umutekano n ituze by igihugu, ikavuga ko u Rwandan rwafunze imipaka ihuza ibihugu byombi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugahagarara no kurasira abaturage bayo ku mupaka wa Gatuna/Katuna.
Ikibazo cyo kwibasirana binyuze mu bitangazamakuru gihuriweho n’impande zombi, kuko ubu hari ibinyamakuru bitagisomerwa muri buri gihugu, kuko bishinjwa gukwirakwiza icengezamatwara no kwibasirana. Muri ibi byose nta kigeze gihinduka n’ubwo hasinywe amasezerano y’i Luanda, agakurikirana n’izi nama ebyiri.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda byagize biti: “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagiranye inama nziza na Ambasaderi Adonia Ayebare, Intumwa yihariye ya Museveni yazanye ubutumwa burebana n’umubano w’ibihugu byombi.”
Amb. Ayebare arashimira Perezida Kagame kumwakirana urugwiro ubwo yazanaga ubu butumwa bwa Museveni.

Amb. Adonia Ayebare na Perezida Kagame ntibigeze bavuga ku ngingo ziri muri ubu butumwa ariko uko byagenda kose bushingiye ku bibazo byananiranye kumvikanwaho n’ uko byahabwa umurongo.
Biramutse aribyo, byaba ari indi ntambwe nziza itewe iganisha ku gutanga ikizere ko hari igishobora guhinduka mu buryo bwiza ku mubano w’ibihugu byombi.
Birashoboka ko nyuma y’ubutumwa bwa Museveni, Perezida Kagame na we azohereza ubwe nk’igisubizo, amahirwe y’uko ibihugu by’ibivandimwe byakongera kubana neza akiyongera, abaturage bagahahirana, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukongera bugakorwa, hakongera kubaho urujya n’ uruza rw’ abaturage,… ndetse guterana amagambo no kwibasirana kw’ibinyamakuru bigacika burundu.
Uko bigaragara abakuru b’ ibihugu byombi bashobora guha amabwiriza mashya rya tsinda ry’ impuguke z’ impande zombi twavuze hejuru zikaba zakomeza ibiganiro bitarimo imbogamizi, nk’uko abakuru b’ ibihugu bahura ubwabo bagakuraho inzitizi zose zibangamiye umubano w’ ibihugu byombi.


