Amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, ikiciro rusange mu mashuri yisumbuye ndetse n’amashuri nderabarezi (TTC) yasohotse uyu munsi tariki ya 30 Ukuboza 2019. Abakoze ibizamini mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 60.6% bagaragaye mu byiciro bibiri bya nyuma mu mitsindire.
Habaho ibyiciro bitanu mu mashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange mu mashuri yisumbuye: I kigaragaza abatsinze ku rwego rwo hejuru, II ni ikicirogikurikiyeho mu mitsindire, III kigakurikiraho, na cyo kigakurikirwa na IV. Ikiciro cya nyuma ni U, abakijemo ni baba baratsinzwe cyane. Mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abaje muri I ni 9.1% bakaba bangana n’10,451, abo mu kiciro cya II ni 15.5% bangana n’17,782, abo mu cya III ni 14.7% bangana n’16,862, abo mu cya IV ni 47.2% bangana n’54025 mu gihe abo mu cya U ari 13.4% bangana n’15,304. Umubare w’abakoze ibizamini bya leta mu kiciro rusange ni 114,424 mu 115,417 bari bariyandikishije mu bazakora. Abakoze ibizamini biyandikishije muri uyu mwaka bariyongereye ugereranyije no mu 2018, kuko bavuye kuri 97.16% bagera kuri 99.1%. Abakoze ibizamini bya leta mu kiciro rusange mu 2018 bari 96,523. Abanyeshuri bari mu byiciro bya IV na U hari ibigo by’amashuri bitemera kubakira mu gihe bagiye kwiga mu kiciro kisumbuye cy’amashuri yisumbuye (Advanced) bitewe n’ikizere gike aba yabagiriye. Yewe hari n’ayanga kwakira n’abari mu kiciro cya III. Umubare munini w’abemererwa kwiga mu mashuri ya leta, bakiga babayo (boarding) ni abari mu kiciro cya I n’icya II, abandi benshi bari mu bindi byiciro ndetse n’abadafite ubushobozi bwo kwirihira mu ‘boarding’ bakajya kwiga mu mashuri yashyiriweho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education), abandi bakarihirwa mu mashuri yigenga. Kwakira abanyeshuri batsinzwe mu buryo bukabije ni ikibazo kuko ahanini biri mu bituma umunyeshuri agera na kaminuza atazi kwandika neza Ikinyarwanda, Icyongereza na cyo ntacyo, cyangwa se ntamenye no kwandika raporo n’ibaruwa isanzwe cyangwa isaba akazi. Kubakira hatitawe ku manota bagize byaba bisa no kugwiza umubare mu mashuri hatitawe ku cyo abanyeshuri bagomba gutora. Nta wakwirengagiza imvugo bamwe mu babyeyi bakoresha, ngo kubohereza mu ishuri ‘ni ukubahunza uburara, uburaya n’izindi ngeso’, igaragaza ko nta kindi kintu baba biteze kijyanye n’ubumenyi. Iki kibazo na cyo kiri mu bibogamiye ireme ry’uburezi rimaze imyaka irenga 20 rivugwaho kuba ritarashoboye kugerwaho. Ni koko umwana apfira mu iterura, ni yo mpamvu ibibazo byose bigaragara mu burezi bikwiriye kubanza gukemurirwa hasi mu mashuri y’incuke, abanza agakurikiraho, bigakurikiranwa mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza, noneho n’abashinzwe uburezi mu nzego zose, ababyeyi n’abana bakabigiramo uruhare. Nk’uko umuntu wese avuka atazi kuvuga, nyuma agakura akabimenya, ni na ko n’uburezi bwava ku rwego ruvugwaho kuba rubi, bukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.



4 Responses
0203128olc592019
0203128olc592019
0203128olc592019
Index number yagombaga kuba 0203128olc0592019 Aho Kuba
0203128olc592019. Yitwa Jean D’Amour bamwohereje muri TTC ST JEAN BAPTISTE CYAHINDA
0203128olc592019
Index number yagombaga kuba 0203128olc0592019 Aho Kuba
0203128olc592019. Yitwa Jean D’Amour bamwohereje muri TTC ST JEAN BAPTISTE CYAHINDA
0203128olc592019
0203128olc592019