Perezida Kagame avuga ko abanyereza iby’abaturage batazigera bareberwa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko igihugu kitazigera kirebera abayobozi bafata ibigenewe abaturage bakabigira ibyabo.

Mu kiganiro yatanze kuri televiziyo y’igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, yavuze ko nta yindi nzira ihari uretse kubaza aba bayobozi iby’ari iby’abaturage bagize ibyabo, yewe ngo hakifashishwa n’amategeko.

Ati “ (…) Nta yindi nzira, nta bundi buryo buriho agomba gukurikiranwa no mu buryo bw’amategeko. Niko bigomba kugenda, nta kuvuga ngo oya, uyu yibye make reka tumubabarire, ariko uriya yibye menshi. Byose ni ukwiba, watwaye ibitari ibyawe.”

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku bahunga bari bagikurikiranwa ku byaha ku makosa baba bakoze, bagera hanze bakabihindura ibibazo bya politiki.

Ati “ Hari abo inzego z’ubutabera ziba zigikurikirana, akaba yambutse imipaka yagerayo akavuga ko mu Rwanda ari ubwicanyi, ari uko byegenze, iyo utavuze rumwe nabo barakwica.Usibye kubikabiriza, none se utavuze rumwe ku buryo bw’imikoreshereze y’imari y’igihugu, inyungu z’igihugu, ubundi kuki umuntu yakurega ukidegembya? Ufite inshingano nk’umuyobozi, zirazwi na buri wese, ari abo uyobora na we ubayobora. Iyo utazujuje,ubwo ntiwavuze rumwe na bo. Bimwe navugaga byo kubikabiriza. Ntabwo wicwa ahubwo urabibazwa.”

Perezida kagame yasabye abumva badashaka kubazwa ibiri mu nshingano zabo kuzajya banga inshingano bahawe byaba byaranyuze mu nzira y’amatora cyangwa barashyizweho.

Ati “ Niba utabishaka, wibijyamo, ufite uburenganzira bwo kubyanga. Bakugira umukuru w’akarere, ukavuga uti ntabyo nshaka, nshaka kwikorera ibyanjye. Ariko niba wabigiyemo, ubahiriza inshingano.”

Umukuru w’igihugu kandi yashimangiye ko kubaza abayobozi ibiri mu shingano zabo bidateze guhagarara kandi ko ari uko bizahora.

Abaturage batanze ibitekerezo bagarutse ku gushimira Perezida Kagame kuri byinshi abakorera, bakavuga aho bitagenda neza.

Yabasubije ko ibibazo bihari byose bigenda bishakirwa umuti uko igihe kigenda gihita, abasaba uruhare rwabo by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi avuga ko hari ababyei batuzuza inshingano zabo uko bikwiriye.

Abaturage kandi banze kuripfana, bashimira umukuru w’igihugu uburyo yari yambaye ishati nziza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *