Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 ko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uzongera kwimurirwa ahandi mu gihe yananiwe kwesa imihigo aho yari asanzwe ayobora.
Ni imwe mu ngingo zikubiye mu butumwa yatangiye mu kiganiro n’intara y’amajyaruguru, abayobozi b’uturere tuyigize, urwego rwa polisi ndetse n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu munsi kigamije kureba uko intara yesheje imihigo muri uyu mwaka 2019 turi guhereza inyuma ndetse n’ingamba nshya mu mwaka w’2020.
Guverineri Gatabazi ndetse n’abayobozi b’uturere bagaragaje ko hari ibyagezweho mu mwaka w’2019 mu mibereho myiza, nk’aho ikibazo cy’abadafite ubwiherero cyane mu turere twa Gicumbi na Musanze kiri mu nzira yo gukemuka, mu bikorwaremezo; imihanda nka Rukomo-Base ukaba uri hafi kuzura ndetse mu mugi wa Musanze hakaba harubatswe imihanda ireshya na kilometero eshanu (5km) n’ubukerarugendo bukaba bwarateye intambwe nziza.
Ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero mu turere twa Gicumbi na Musanze cyatumye ba gitifu mu tugari no mu mirenge basinya amasezerano yo kukirangiza mu mezi atarenze abiri, bemera gusezera ku mirimo yabo mu gihe bazaba batabigezeho. Tariki 10 Ukuboza 2019 ni bwo muri Gicumbi bahigiye gusoza umwaka imiryango 1959 itari ifite ubwiherero imaze kubwubakirwa gusa Guverineri Gatabazi yavuze ko raporo bamuhaye itanga ikizere. Mu karere ka Musanze hari ikibazo cy’imiryango idafite ubwiherero 1574, nyuma y’akarere ka Gicumbi, na bo basinyiye gukemura iki kibazo bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2020.
Ibyandindiye biri ku mitwe ya bamwe mu bayobozi barimo n’abiyemeje kwegura. Guverineri Gatabazi ati: “Nta Executif (gitifu) uzongera kwimurwa, avanwa mu murenge, ajyanwa mu wundi. Uzajya ukorera umurenge, niba bikunaniye, utahe. Ubu se gitifu yajya mu murenge, abaturage bakarwara amavunja, bakabaho nabi, ukamwimura ukamujyana ahandi, n’abandi bakajya kurwara amavunja, bakajya kubaho nabi.”
Aributsa abayobozi b’uturere nk’abantu bafite inshingano ku baturage ko nta kumva ko mu gihe gitifu yananiwe akazi, yakwimurirwa ahandi kujya kuhangiza.
Tariki ya 30 Ukuboza 2019, Umukozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Musanze ndetse n’ushinzwe imibereho myiza, hiyongereyeho ba gitifu b’imirenge ya Kimonyi, Musanze, Nyange, Muko muri aka karere bareguye bitewe no kutuzuza inshingano bahawe, hiyongeyeho gitifu w’umurenge wa Kinigi byatangajwe kuri uyu wa 31 ko na we yeguye. Aba biyongera ku bayobozi mu turere twa Musanze ndetse na Burera ndetse n’abandi ba gitifu na bo beguye mu mezi yashize.



