Papa Francis yakubise inshyi ku kaboko umugore wamukururaga

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis yakubise inshyi umugore wamukuraga ubwo yasuhuzaga abari bitabiriye umuhango wo kumva ijambo yagombaga kugeza ku bakirisitu ku itangira ry’umwaka mushya wa 2020 i Vatican.

Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Papa Francis yatambukaga yerekeza aho avugira ijambo, uyu mugore utamenyekanye yamukuruye amwiyegereza na we mu buryo bwo kumwiyaka, amukubita inshyi ku kuboko.

Mu ijambo yagejeje ku bakirisitu kuri uyu wa 1 Mutarama 2020, yavuze ko ngingo yo kwihangana kwananiye abantu, anakomoza ku nshyi yakubise uyu mugore.

Ati: “Akenshi tubura kwihangana, yewe nange ndasaba imbabazi ku rugero rubi natanze.” Urugero rubi yavugaga ni ugukubita uyu mugore.

Mu butumwa yatanze kandi yagarutse ku kibazo cy’uburenganzira bw’abagore butubarihizwa, aho ku isi usanga akoreshwa ku nyungu z’abantu ku giti cyabo nko mu buraya, mu rukozasoni, mu kwamamaza ndetse no gukubitwa. Abona ko ibintu nk’ibi bigomba gucika ndetse umugore agahabwa ijambo, akagaragara mu nzego zifata ibyemezo.

Si ubwa mbere Papa Francis ahuye n’ibyo twakwita igeragezwa kuko muri Kanama 2019, umwana w’imyaka 6 ufite uburwayi bw’amayobera [nk’uko] byavuzwe yamusanze ku ruhimbi avugirahoijambo muri Vatican, arahakinira. Papa Francis yasabye abarinda umutekano kumureka akisanzurira aho ngaho hadapfa kugera uwo ari we wese.

Umutekano w’abapapa uba wakajijwe bitewe n’impamvu zirimo iraswa rya Papa Yohani Pawulo II tariki ya 13 Gicurasi 1981. Uwitwa Mehmet Ali Agca wo muri Bulgaria byavuzwe ko yiyoberanyije, ahabwa ibyangombwa bimwemerera kwinjira i Roma, agera muri St. Peter’s Square, aho abapapa basanzwe bavugira ijambo. Agca yahinjiye afite imbunda, arasa Papa Pawulo ubwo yatambukaga mu mbaga y’abantu yegera ku ruhimbi , arakomereka ku buryo yagize ikibazo cy’ibura ry’amaraso. Agca yatawe muri yombi, akatirwa igifungo cya Burundi, gusa Papa Pawulo yamuhaye imbabazi maze ararekurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *