capture-19.png

The Ben avuga ko hari abumvise nabi ubutumwa yatanze kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi The Ben atangaza ko hari abantu bamwe bumvise nabi ubutumwa yatanze ku rukuta rwa Twitter avuga ku migendekere y’igitaramo cya East Africa Party cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Mutarama 2020.

The Ben yavuze ko igihe yajyaga ku rubyiniro, yabwiwe ko polisi igiye gufunga gusa akavuga ko bitatumye ataririmba neza, ngo anezeze abari bitabiriye iki gitaramo.

Ku rundi ruhande, hari abakomeje kubigaragaza nk’aho byamubabaje, ingingo avuga ko atari ko iri, ngo bumvishe ubutumwa bwe nabi.

Bwa mbere yanditse agira ati: “Nagiye ku rubyiniro bamaze kumbwira ko ‘Polisi igiye gufunga!’ Byahungabanyije imbaraga zanjye ariko nagerageje kwita ku cyari kinzanye. Nahawe iminota icumi. Uko nasozaga kuririmba indirimbo nabaga mfite ubwoba ko isaha n’isaha nshobora kuvanwa ku rubyiniro, ariko hejuru ya byose ijoro ryahise ryari ryiza.”

Nyuma y’aho, ubutumwa bwe bwakomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, yagarutse avuga ko abantu bumvise nabi icyo yashakaga kuvuga.

Ati: ” Kuvanaho urujijo: Igitaramo cyo mu ijoro ryakeye cyari agatangaza. Abahanzi b’Abanyarwanda bari bahuriye ahantu heza ku Isi. Igihe twari twahawe cyarenzeho. Mwakoze kuza gushyigikira umuziki w’u Rwanda. Ndisegura ku bumvishe nabi ibyo nari nanditse kuri Twitter mbere.”

Yakomeje agira ati: “Ndashimira polisi akazi yakoze gakomeye ko kudufasha kwishimisha kandi tukagera mu rugo amahoro.”

capture-19.png

The Ben yatinze kujya ku rubyiniro ahanini bitewe n’uburyo igitaramo cyatangiye gitinze, kuko mu gihe cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, cyatangiye saa mbiri z’ijoro.

Abahanzi bari imbere ye bagumanye iminota bemerewe, biza kugonga The Ben nk’umuhanzi wari kuririmba nyuma y’abandi bose.

Muri iki gitaramo, The Ben yagiye ku rubyiniro saa sita n’iminota 40 avaho saa saba n’iminota 34. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Fine Girl’, ‘Lose Control’, ‘Can’t get enough’, ‘Nta cyadutanya’ n’izindi, yizihira abafana n’ubwo yabaga afite ubwoba kuko yari yabwiwe ko agomba kuririmba iminota 10 gusa.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Butera Knowless, Riderman, Bruce Melodie, King James n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *