Turayishimye wari umuvugizi wa RNC ahakana iby’ibura rya Ben Rutabana ashinjwa

Sangiza iyi nkuru

Turayishimye Jean Paul wari umuvugizi w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ntiyemera uruhare ashinjwa ku ibura rya Benjamin Rutabana ryatumye yeguzwa.

RNC yatangaje mu minsi ishize ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Turayishimye mu izimira rya Rutabana. Gusa we aganira na BBC yavuze ko bimutangaza mu gihe Gen. Kayumba Nyamwasa ukuriye iri shyaka yigeze gutangaza ko bababajwe n’ibura rya Rutabana. Ikindi ngo ntabwo ubuyobozi bwa RNC bwigeze buvugana na we ku byo bumushinja.

Ibura rya Ben Rutabana ryakuruye umwuka mubi mu buyobozi bwa RNC, bamwe barirukanwa abandi bitandukanya na ryo. Abarimo Tabitha Gwiza, mushiki wa Rutabana ndetse n’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana bashinja Gen. Kayumba Nyamwasa kuba ari inyuma y’ibura rye.

RNC yirukanye Tabitha Gwiza wari komiseri ushinzwe abagore mu ntara ya Canada, Jean Paul Ntagara, Simon Ndwaniye na Achille Kamana tariki ya 8 Ukuboza 2019 bashinjwa gukora ibidafitiye ishyaka inyungu.

Mu mpera z’Ugushyingo 2019 kandi hari amakuru yavuze ko Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya wiciwe muri Afurika y’Epfo mu 2014, na we yanditse ibaruwa imenyesha RNC ko yitandukanyije naryo.

Hari amakuru yasakaye hanze [atizewe neza] ataravugaga rumwe ku ibura rya Ben Rutabana. Ngo Ben Rutabana yagiye mu ruzinduko afitanye ikibazo na Kayumba Nyamwasa ndetse na Komiseri w’Urunyiruko muri RNC, Frank Ntwari. Umunyamabanga Mukuru (SG), Gervais Condo ngo yahakanye ko Rutabana yari afitanye ikibazo na ba Kayumba mu gihe Epimaque Ntamushobora ushinzwe ubukangurambaga yemeje ko Rutabana yari afitanye ikibazo na Kayumba.

Kwitandukanya n’ishyaka kwa bamwe, amagambo ya Dr. Rudasingwa Theogene na Jonathan Musonera bashinjaga Kayumba Nyamwasa ubugome, bavuga ko ari inyuma y’ibura rya Ben Rutabana, iyeguzwa burundu rya bamwe mu bahagarariye RNC byagaragaje umwuka mubi waje muri iri shyaka.

Ben Rutabana yari komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC. Umuryango we wavuze ko yavuye mu Bubiligi tariki ya 4 Nzeri 2019 agera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda tariki ya 5 bakivugana gusa ngo kuva tariki 8 ntibongeye kuvugana, kugeza n’ubwo tariki ya 19 yari gusubira mu Bubiligi, ntiwasbanukirwa ibye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *